Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Guinea usanzwe akinira Liverpool yo mu Bwongereza, Naby Laye Keïta uri mu Rwanda hamwe na bagenzi be mu myiteguro y’Igikombe cya Africa, yaraye akoze imyitozo ndetse biteganyijwe ko akina umukino wa Gicuti wa kabiri uhuza Amavubi na Syli National.
Naby Keita ashobora gukina umukino w’uyu munsi
Naby Keïta yageze mu Rwanda ku wa Mbere w’iki Cyumweru nyuma y’uko ikipe ye yari imaze gukina umukino na Chelsea ahita afata indege yihariye yerekeza i Kigali.
Akigera mu Rwanda yahise ajya mu kato k’iminsi itatu kashyiriweho abantu bose binjiye mu Gihugu mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Mutarama 2022, mukinnyi wo hagati, Naby Keïta yakoze imyitozo mu ikipe y’Igihugu ye aho ndetse biteganyijwe ko aza gukina umukino wa gicuti uza kuyihuza n’ikipe y’u Rwanda Amavubi.
Umukino wundi wabaye ku wa Mbere tariki 03 Mutarama 2022, Amavubi yatsinze Syli National ibitego 3-0.
Uyu mukino uteganyijwe kuri uyu wa Kane uragaragaramo abakinnyi bakomeye ba Guinea biganjemo abakina ku mugabane w’Uburayi.
Coach Kaba Diawara yagumye kuri System ya 3-5-2 umukino wo utegerejwe saa 16h00.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.