Ntibisanzwe, nta wari kuzitambika ngo arazikiza, ab’i Musanze bumvise zigigirana mu gicuku ariko bigumira mu nzu, bwakeye basanga filimi yarangiye, imbogo ebyiri zigaramye aho ibyatsi byahaguye, ubuyobozi buvuga ko RDB yahisemo kuzitaba, abari bategereje kurya kuri ako kaboga basubiza amerwe mu isaho!
Imfizi z’imbogo zikunze kurwanira ubutware
Imbogo 2 zo muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga zasanzwe mu Mudugudu wa Kabari, mu Kagari ka Ninda, Umurenge wa Nyange, mu Karere ka Musanze zapfuye.
Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri aka gace buravuga ko izo mbogo zasohotse muri pariki mu ijoro ryo ku wa Kabiri zirarwana kugeza zicanye.
Uretse imyaka y’abaturage yangiritse, nta kindi cyangijwe n’izi mbogo.
Zikijije zihitamo gupfa zombi! Usibye abaturage baba baraye mu gisagara bumva imbogo zisohotse nibo babashije kumva zigenda ariko ntibamenye ngo byabaye ryari, basanze zapfuye mu gitondo
TUYISHIMIRE Mediatrice, Umuyobozi wungirije w’Akagari ka Ninda yabwiye UMUSEKE yo ziriya mbogo zarwaniye mu Mudugudu wa Kabari hafi ya Pariki y’Ibirunga.
Iyi mirwano ngo ni ubwa mbere abaha bayumvise.
Uyu Muyobozi yagize ati “Aho ngereye aha ntabyabaye, n’abaturage bavuga ko batigeze babibona, umenya ari bwo bwa mbere bibaye, zombi ni imfizi amahembe yafatanye ku buryo ntawayafatanura. Zakubitanye ku buryo amahembe yasobekeranye uretse kuba bakoresha umuhoro bagatema nk’igikanu nta bari gushobora kugwatura ayo mahembe.”
Ati “Ntabwo abaturage baziriye kuko ntabwo byemewe kurya inyamaswa z’agasozi.”
Akenshi mu muryango w’imbogo, imfizi yamenesheje izindi ni yo yimya amashashi n’amabuguma ari mu ishyo ryayo, imirwano ikunze kubaho ikomeye hagati y’imfizi ziyumvamo ubwo bubasha.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.