Ntabwo byoroheye abanyamakuru gufata amashusho n’amajwi muri iyi nama.
Mu nama yateguwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, Rwiyemezamirimo w’iyi Kampani Gafaranga Ismaël bakunze kwita Apolo, n’abahagarariye abaturage bambuwe, aba bashinja uyu Muyobozi Gafaranga ko hashize imyaka 4 bamukoreye akanga kubahemba amafaranga bakoreye.
Ni inama yaranzwe no guterana amagambo hagati yabo n’uyu Muyobozi, n’agahinda kenshi bavuga ko bagerageje kwishyuza uyu mugabo ku neza arabihorera, bamwe bagera ubwo bamurega mu nkiko aratsindwa hanaterwa ikashi mpuruza ku myanzuro y’Urukiko.
Past Kalimunda Hakizimana Alphonse umwe muri aho ati:”Dufite impungenge ko uyu Muyobozi aramutse yishyuwe amafaranga ye yose twahahombera mudufashe kutwishyuriza.”
Usibye uyu Kalimunda, mu cyumba cy’inama y’Akarere, harimo n’abandi barenga 20 bose bateraga hejuru bavuga ko abafitiye umwenda, bakavuga ko kuva batangira imirimo no kumuha ibikoresho byo kubaka Umuhanda Bakokwe-Kiyumba-Nyabarongo mu mwaka wa 2017 uyu munsi aribwo bagize amahirwe yo kwicarana n’uwo bishyuza.
Bakavuga ko bamuhamagara kuri telefoni akanga kubitaba.
Umuyobozi Mukuru wa Pyramid Minerals Supply Gafaranga Ismaël Alias Apolo mu kwisobanura yavuze ko abafite kopi y’urubanza, bandikiye Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga n’aka Kamonyi babusaba gufatira amafaranga, ko bagomba guhitamo ayo Akarere kamwe kazafatira, akavuga ko gufatira amafaranga muri utwo Turere 2 ari imbogamizi kuri we.
Ati:”Murahitamo niba muzishyurwa kuri ayo Akarere ka Muhanga kamfitiye, cyangwa ayo Akarere ka Kamonyi kazanyishyura.”
Gafaranga avuga ko ku bandi badafite imyanzuro y’Urukiko, bagomba kubivuganaho bakumvikana umwenda wose iyi Kampani ibabereyemo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga Bizumuremyi Ali Bashir, avuga ko mu mafaranga Leta ibireyemo uyu Rwiyemezamirimo bazamusinyira kugira ngo yishyurwe ari uko abanje gukiranuka n’abo abereyemo umwenda.
Muri iyi nama ntabwo byoroheye abanyamakuru gufata amashusho n’amajwi y’uyu Gafaranga, kuko Umunyamakuru ukorera BTN washatse gufata amashusho, Gafaranga yamubwiye ko amwambura Caméra akayitwara.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, buvuga ko mu masezerano yo gukora uyu umuhanda iyi Pyramid Minerals Supply yagiranye na Leta, avuga ko imirimo yagombaga kumara amezi 7 kuko yatangiye mu mpera z’umwaka wa 2017.
Ubuyobozi bukavuga ko kugeza uyu munsi uyu muhanda batarawakira mu buryo bwa burundu. Cyakora bukavuga ko bwamukase 5% y’ubukererwe.
Abishyuzaga Gafaranga, harimo n’abo mu Karere ka Kamonyi bavuga ko bambuwe amafaranga menshi.
Past Kalimunda Hakizimana Alphonse asaba Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga gufatira amafaranga Leta ibereyemo uyu Rwiyemezamirimo.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.