Ibi byose Uwitonze yabikoreraga mu Murenge wa Nyamabuye, Akagali ka Gahogo ari naho yafatiwe.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superitendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko Uwitonze yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe na bariya bantu yashukaga ababwira ko ari umupolisi.
Yagize ati “Aba bantu batatu baje ku ishami rya Polisi rishinzwe gukoresha ibizamini no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga bafite ubutumwa bwerekana ko batsindiye izo mpushya. Babarebeye mu ikoranabuhanga babaza igihe bakoreye ibizamini bayoberwa itariki bakoreyeho ndetse n’aho bakoreye ibizamini barahayoberwa. Polisi yakomeje kubasobanuza neza bavuga ko hari umuntu witwa Uwitonze Emmanuel utuye i Muhanga wabasabye amafaranga ngo abahe impushya zo gutwara ibinyabiziga ababeshya ko ari umupolisi.”
Bakomeza bavuga ko Uwitonze yagendaga abwira abashaka gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga ko ari umupolisi wabiherewe ububasha na Polisi bwo gutanga izo mpushya kandi ko ariwe uhagarariye abaperizida b’amashuri yigisha gutwara ibinyabiziga mu Rwanda.
SP Kanamugire yasabye abaturarwanda kwirinda abantu babarira amafaranga babashuka ko bazabaha impushya zo gutwara ibinyabiziga. Yongeye kubibutsa ko izo mpushya zitangwa na Polisi y’u Rwanda yonyine kandi zigahabwa uwabanje gukora ibizamini kandi akabitsinda neza.
Ati “Inshuro nyinshi dukangurira abaturarwanda kunyura mu nzira zemewe kugira ngo bahabwe impushya zo gutwara ibinyabiziga. Tubasaba kwiga nyuma bakiyandikisha mu bazakora ibizamini, igihe bahawe cyagera bakajya mu bizamini bagakorera uruhushya bashaka, ibi kandi n’ibyo bihendutse kuruta abajya gutanga za ruswa ndetse baziha n’ababashuka bagamije kubambura kandi bakirinda kwijandika mu byaha bya ruswa.”
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.