Mu rugendo Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi Kayisire Marie Solange yagiriye mu Karere ka Muhanga ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere taliki ya 21 Werurwe 2022 yabwiye inzego z’ibanze ko gukumira Ibiza bigomba kuza ku mwanya wa mbere ubutabazi bugakorwa nyuma.
Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi muri MINEMA Kayisire Marie Solange avuga ko gukumira Ibiza iyo bikozwe mbere bigabanya ingengo y’Imali ikoreshwa mu gusana ibyangijwe.
Muri uru ruzinduko, Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi muri MINEMA, Kayisire Marie Solange yabanje kugaragarizwa ingaruka Ibiza bimaze guteza mu Karere ka Muhanga.
Minisitiri Kayisire yabwiwe ko kuva mu kwezi kwa Nzeri umwaka ushize wa 2021 kugeza muri Werurwe 2022 ibiza bimaze guhitana ubuzima bw’abantu 2 binasenya inzu 112 mu Mirenge inyuranye.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.