Amakuru aheruka

Muhanga: Min Gatabazi yasabye ko imirimo yo kubaka Hotel na Stade mpuzamahanga yihutishwa

Published on

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney, yabwiye Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga ko bushyira imbaraga mu kwihutisha imirimo yo kubaka Hoteli n’ikibuga mpuzamahanga cy’umupira kugira ngo byorohereze abifuza kubona serivisi binatange akazi ku bantu benshi.

Min Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye abayobozi kwihutisha imirimo yo kubaka Hoteli y’inyenyeri 5 izubakwa mu Murenge wa Shyogwe

Ibi Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney, yabivuze mu ruzinduko rw’iminsi 2 yakoreye mu Karere ka Muhanga n’aka Kamonyi.

Minisitiri Gatabazi yabanje gutambagizwa  ikibanza cy’ahazubakwa ibi bikorwaremezo 2.

Gatabazi avuga ko igihe kigeze ngo imirimo yo kubaka Hoteli n’ikibuga mpuzamahanga cy’umupira itangira bigamije kuzamura Iterambere ry’umujyi wa Muhanga.

Yagize ati ”Amahirwe Akarere gafite ni ayo korohereza abashoramari no guha abaturage serivisi nziza, twifuza ko imirimo itangira mu gihe cya vuba kugira ngo abazajya baza mu nama babone aho barara.”

Minisitiri Gatabazi kandi yavuze ko Leta yatanze ubutaka bw’aho ibi bikorwaremezo bizubakwa, hakaba hasigaye kuvugana n’abashoramari igihe iyo mirimo izatangirira.

Rubugabigwi Prosper yavuze ko bishimira iyubakwa rya Hoteli na Stade, ariko akavuga ko harebwa nuko igishushanyombonera cy’Akarere gishyirwa mu bikorwa, kuko abasaba ibyangombwa byo kubaka batinda kubihabwa.

Babwirwa ko nta mihanda iratunganywa muri ako gace kazubakwamo Hoteli na stade.

Yagize ati ”Badufashe bihutishe ibikorwaremezo birimo imihanda tubone uko twubaka.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga, Bizimana Eric yabwiye UMUSEKE ko bamaze kwishyura Miliyoni zirenga 400 muri Miliyoni  500 zisaga Akarere gasabwa gutanga zirebana n’umugabane wako.

Ati ”Abashoramari batangiye kuboneka turizera ko imirimo iri hafi gutangira.”

Cyakora avuga ko hari imigabane Akarere ka Ruhango na Kamonyi bazatanga, ibindi bikazakorwa n’abashoramari barimo abanyarwanda n’abanyamahanga.

Hashize igihe uyu mushinga wo kubaka Hoteli utekerejwe ndetse ukaba ari icyifuzo cya Perezida wa Repubulika Paul Kagame yigeze gutera inkunga mu myaka irenga 10 ishize.

Iyo Hoteli y’inyengeri 5 izuzura itwaye miliyari zirenga 30 z’uRwanda.

Mu gihe stade mpuzamahanga y’umupira izubakwa na FIFA ku busabe bw’Umukuru w’Igihugu, gusa ingengo y’Imali yo kucyubaka ikaba itaramenyekana.

Min Gatabazi yabanje gusura no kuganira n’abaturage bagiye kwimurwa ahazubakwa sitade mpuzamahanga ya Muhanga na hoteli y’inyenyeri 5.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Muhanga

1 Comment

Popular Posts

Exit mobile version