Amakuru aheruka

Muhanga: Inzu ziciritse zubatswe n’Akarere imwe ni miliyoni 19Frw, abaguzi bati “zirahenze!”

Published on

*Izi nzu zubatswe muri 4 in One (inzu imwe irimo inzu 4), agaciro k’inzu imwe ni miliyoni 19Frw

Inzu ziciriritse 8 zubatswe mu kibanza kimwe zigiye kumara imyaka 3 ku isoko zitarabona abazigura, izo nzu ziri mu Mudugudu wa Munyinya, Akagari ka Ruli, mu Murenge wa Shyogwe imwe igiciro cyayo ni miliyoni 19Frw.


Buri nzu ifite agaciro ka Miliyoni 19, abashaka kuzigura bakifuza ko Akarere kagabanya ibiciro.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko ziri ku isoko zishaka abaguzi, none hashize imyaka 3 zitaragurwa.

Umuyobozi w’Ishami ry’ubutaka, imiturire n’ibikorwaremezo mu Karere ka Muhanga, Nzabonimpa Onesphore avuga ko buri nzu ifite agaciro ka Miliyoni 19Frw bivuze ko uko iriya nzu ihagaze agaciro kayo kose ari miliyoni 76Frw.

Nzabonimpa avuga ko kuba zimaze iki gihe zitarabona abaguzi biterwa n’umuco wa bamwe mu baturage banga gutura ahantu hamwe, bagitsimbaraye ku muco wo hambere usaba ko umuntu atura ukwe mu gipangu.

Cyakora akavuga ko hari abatangiye kuzirambagiza, bashaka gufata inguzanyo muri Banki ngo babe bazajya bishyura batanze inyungu ziri ku gipimo cyo hasi.

Yagize ati ”Ubu twashyize itangazo kuri website y’Akarere, hari banki 3 ziteguye kubaguriza vuba.”

Uyu Muyobozi w’Ishami yibukije abaturage ko mu gishushanyo mbonera cy’Akarere bakoresha, gisaba ko nta muntu uzongera guhabwa icyangombwa cyo kubaka kirengeje metero kare 100 cyangwa 150.

Akavuga ko ubu buryo bushya bw’imiturire, bugamije gukoresha ubutaka neza.

Habiyakare Emmanuel avuga ko usibye  kuba ziri hamwe, n’igiciro cyazo kiri hejuru, agasaba ko bagabanya kuko kubona ayo mafaranga no kuyishyura banki bigoranye muri iyi minsi.

Ati “Abafite amafaranga usanga biyubakira inzu bifuza, habayeho kugabanya ibiciro haboneka abakiliya bazigura.”

Mu myaka ishize, muri uyu Mudugudu wa Munyinya, Akarere ka Muhanga ku bufatanye na Sosiyete y’ishoramali ya Muhanga(SIMU) baguze ibibanza bigurishwa abaturage na bamwe mu bakozi ba Leta,gusa imicungire y’ayo mafaranga bivugwa ko yagiye acungwa nabi ndetse hagakekwako hari n’abayanyereje kuri ubu batangiye kubazwa na RIB y’iKigali.

Izi ni izindi nzu 4 ziri inyuma, ibikoni n’ubwiherero biri imbere yazo

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga

3 Comments

Popular Posts

Exit mobile version