Imashini n’abakozi batangiye imirimo y’ibanze yo gusana ikiraro gihuza Imirenge 6 yo mu Ntara y’Amajyepfo n’Intara y’Amajyaruguru.
Imashini n’abakozi batangiye imirimo yo gusana ikiraro gihuza Imirenge 6
Hashize umwaka ikiraro cya Takwe mu Murenge wa Cyeza gisenywe n’ibiza byatewe n’imvura yaguye taliki ya 22 Gashyantare 2021.
Iki kiraro kimaze umwaka kidakoreshwa n’abatwaye ibinyabiziga, gifitiye akamaro kanini abatuye Akarere ka Muhanga, kuko gihuza Umurenge wa Cyeza, Kabacuzi, Kiyumba, Rongi, Kayumbu yo mu Karere ka Kamonyi na Ndusu mu Ntara y’Amajyaruguru.
Abatuye mu Murenge wa Cyeza bavuga ko byabasabaga kuzenguruka bashaka kujya mu Mujyi wa Muhanga, kurangura cyangwa baherekeje abarwayi n’abatwite kwa Muganga iKabgayi.
Rudasingwa Janvier ati ”Umuntu utuye mu rugabano rwa Kiyumba na Kabacuzi, yazengurukaga agakoresha igihe kinini n’amafaranga menshi.”
Uyu muturage yavuze ko kuba imirimo igiye gutangira bizorohera abatwara ibinyabiziga kugera mu Mujyi wa Muhanga vuba, bikanafasha abashaka gusubirayo.
Umuyobozi w’Ishami ry’ubutaka imiturire n’ibikorwaremezo mu Karere ka Muhanga Nzabonimpa Onesphore yabwiye UMUSEKE ko imirimo y’ibanze yo gusana ikiraro itangiye, kuko isoko ryamaze gutangwa.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.