Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko kampani 21 zishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro zatangiye gusubiranya Ibirombe haterwa ibiti mu rwego rwo kurengera ibidukikije byangizwaga n’isuri yaturukaga mu birombe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko Kampani 12 zishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro zatangiye gusubiranya ibrombe.
Mu Mirenge 12 igize Akarere ka Muhanga, 11 muri iyo usanga yiganjemo amabuye y’agaciro yo mu bwoko 3.
Umukozi ushinzwe ibidukikije mu Karere ka Muhanga, Niragire Ezéchiel avuga ko mu myaka yashize ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwakorwaga hatitawe ku ngaruka bushobora guteza mu kwangiza ibidukikije birimo amashyamba, imigezi n’imirima y’abaturage.
Niragire yavuze ko ubukangurambaga bamaze igihe bakora hirya no hino ku hacukurwa ayo mabuye, basabye abakozi b’izo kampani, kubahiriza amabwiriza yo kurengera ibidukikije.
Yagize ati ”Twabanje gusaba ko abakozi bashinzwe ubucukuzi kuba bagomba kuba babifitiye impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri mu bijyanye na mine ubu bamaze kubyubahiriza.”
Niragire avuga ko kuba bafite abo bakozi babyigiye byonyine bidahagije, ko bisaba gutunganya indani, gutunganya itaka n’amazi bakoresha kugira ngo ayo bohereza mu kabande ahagere ayunguruye.
Umuhuzabikorwa ushinzwe guhuza ibikorwa by’ubucukuzi muri Rugendabari Mining Campany Ltd, Ndayisaba Fidèle yabwiye UMUSEKE ko imirimo yo gusubiranya ahacukurwa amabuye haterwa ibiti byabatwaye imbaraga nyinshi, kuko byasabye ko bakodesha imashini ku kiguzi cyo hejuru ku munsi bakuba n’umubare w’iminsi izo mashini zizamara bagasanga bazishyura amafaranga menshi.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.