Amakuru aheruka

Muhanga: Ababyeyi basabwe kwigomwa umusanzu wo kugaburira abana ku ishuri

Published on

Mu muganda usoza ukwezi kwa Gashyantare 2022, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yabwiye abaturage ko  kugaburirira abana ku ishuri bitagomba guharirwa inzego za Leta , ko iki gikorwa  kireba n’ababyeyi.

Abayobozi bifatanyije n’abaturage gutunganya umuhanda wa Misizi mu Murenge wa Shyogwe

Umuganda ku rwego rw’Akarere ka Muhanga wabereye mu Murenge wa Shyogwe, ni umuganda  kandi witabiriwe n’abarenga 1000 batuye muri uwo Murenge wabonaga ko bari bakumbuye umuganda.

Mu ijambo rye Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko  Leta yashoye ingufu mu kongera ibyumba by’amashuri hirya no hino mu Mirenge mu rwego rwo kugabanya ubucucike n’ingendo abanyeshuri bakoraga bajya cyangwa bava kwiga.

Kayitare yavuze ko usibye kubaka ibyumba by’amashuri, Leta yafashe icyemezo cyo kwishyura 40% y’ikiguzi kijyanye n’ifunguro abanyeshuri bafatira ku bigo bigamo.

Yagize ati ”Mbere wasangaga abana bitwaza ko bakora urugendo rurerure bajya kwiga, bagata ishuri, ubu iki kibazo cyarakemutse kugaburirira abana ku ishuri ababyeyi bagomba kubigira ibyabo.”

Kayitare avuga ko uruhare basabwa kugira ngo abanyeshuri babashe gufatira ifunguro ku ishuri ari ruto, agasaba ababyeyi ko bakwiriye kugira icyo bigomwa cyaba amafaranga, ibiryo n’ibindi ariko bakagira  uruhare mu myigire y’abana babo.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhaanga, Kayitare Jacqueline yasabye ababyeyi gufasha Leta kugaburira abana ku mashuri

Mukanzigiye Laurence umwe muri aba baturage bitabiriye umuganda, avuga ko hari bamwe mu barezi bakingirana abanyeshuri mu kigo isaha yo kurya igeze, bakabarekura bagenzi babo barangije gufungura.

Yagize ati ”Umubyeyi ufite abana benshi biramugora kubona amafaranga 2000 yo kwishyurira buri munyeshuri ifunguro,  badufashe bayagabanye.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu, Dusengiyumva Samuel avuga ko  hari komite y’ababyeyi  ifatirwamo ibyemezo, gusa akavuga ko mbere yuko umubabyeyi agiye kubyara umwana, yagombye gutekereza  uko azamurera.

Ati ”Abadafite ubushobozi bushingiye ku mafaranga, batanga ibiryo cyangwa umubyizi ariko bakagira uruhare mu bikorerwa abana babo.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko hari abana 1400 bari barataye ishuri mu ntangiriro z’igihembwe cya kabiri, gusa buvuga  ko muri aba hasigaye abagera kuri 99.

Cyakora mu bundi butumwa Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu yatanze, yibukije abaturage  ko bagomba kuzirika ibisenge no gufata amazi abivaho, birinda Ibiza n’inkuba.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dusengiyumva Samuel avuga ko buri mubyeyi agomba gutekereza ku bizatunga umwana we

Ababyeyi bavuga ko bari bakumbuye Umuganda

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Muhanga

1 Comment

Popular Posts

Exit mobile version