Umuhanzi Mr Emmy usanzwe ari umunyamakuru yisunze umuraperi Siti True Karigombe bakora indirimbo igaruka ku rukundo rwo kugaragaza ko abantu bakundana mu buryo budasanzwe ndetse bikaba bitari ngombwa ko buri wese abimenya.
Mr Emmy na Karigombe bahuriye mu ndirimbo bise ‘She Knows’
Me Emmy ni umwanditsi w’indirimbo ndetse akaba yandika n’uko abantu bashobora kwitwara mu mashusho y’indirimbo cyangwa muri filime. Aririmba Soft Trap, yatangiye umuziki mu 2020.
Iyi ndirimbo yahuriyemo aba bahanzi bombi yagiye hanze kuwa 20 Mutarama 2022.
Mu gitero cya mbere hari aho Mr Emmy aririmba agira ati ” Nta n’undi nshaka ko amenya ko mukunda kuko niwe unkora ahantu nkumva natwawe,..”
Mu kiganiro Mr Emmy yahaye UMUSEKE yavuze ko ari indirimbo yakoze ashaka guhumuriza abantu baba bumva batihagije mu rukundo rwabo barushyira ku karubanda.
Ati “Nashatse kuvuganira abantu babangamirwa n’ubwoba mu rukundo bagahora bumva ko badahagije kubera impamvu runaka rimwe na rimwe zirimo n’ubukene. Nerekana ko urukundo ari rwo rwambere ko iyo ukunda umuntu abizi nta pamvu yo kubyasasa.”
Avuga ko impamvu yakoranye na Siti True Karigombe ari uko ari umuraperi mwiza basanzwe ari n’inshuti cyane.
Ati “Karigombe ni umuntu wanjye kandi ni umuhanga muri ibi bintu, so twahuje ingufu dukora ikintu cya nyacyo.”
‘She Konows’ yakozwe na Mantra Made na Damcee, mu gihe amashusho yayo yakozwe na Berry Filmz.
Mr Emmy afite indirimbo enye zirimo iyitwa ‘Tega amatwi’ yakoranye na Mr. Kagame, ‘2dayz’ yahuriyemo na Extra, ‘Super hero’ yakoranye na GSB.
Reba amashusho y’indirimbo She Knows ya Mr Emmy na Siti True Karigombe
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.