Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yavuze ku inkunga ya USAID

Published on

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje ko mu mbanzirizamushinga y’itegeko rigena ingengo y’imari y’umwaka wa 2025/2026, ibikorwa by’ubuvuzi byongereweho miliyari 3,2 Frw ku yo byari byaragenewe mu mwaka wa 2024/2025 hanashakwa uburyo icyuho mu mishinga yaterwaga inkunga na USAID kizibwa.

Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, MINISANTE yagenewe arenga miliyari 16,5 Frw azifashishwa mu kugura ibikoresho byifashishwa mu buvuzi.

Muri rusange, MINISANTE n’ibigo biyishamikiyeho byagenewe ingengo y’imari irenga miliyari 333,5 Frw avuye kuri miliyari 330,2 Frw yari yahawe mu ngengo y’imari ivuguruye ya 2024/2025, bigaragaza inyongera ya miliyari 3,3 Frw.

Ugereranyije n’umwaka wa 2023/2024 ingengo y’imari yari 274.123.585.517 Frw mu gihe uwa 2022/2023 hakoreshejwe 273.903.771.635 Frw.

Minisitiri Dr. Sabin Nsanzimana yagaragaje ko nubwo habayeho imbogamizi kuri imwe mu mishinga igihugu cyaterwagamo inkunga na USAID ndetse na Enabel byahagaze ariko hashatswe ibindi bisubizo mu kuziba icyo cyuho.

Yagaragaje ko mu byakozwe harimo gusubira mu igenamigambi hibandwa ku byihutirwa kurusha ibindi, gukoresha amafaranga make ahari hakagerwa ku musaruro mwinshi no gushaka abafatanyabikorwa hakoreshejwe uburyo butamenyerewe.

Nubwo hatagaragajwe icyuho cyazibwe uko kingana mu buryo bw’amafaranga, Minisitiri Dr. Nsanzimana yabwiye IGIHE ko imbaraga zakoreshejwe zatumye icyuho cyashoboraga guteza ibibazo kizibwa.

Ati “Ibyakozwe ni ugushaka ubundi bushobozi haba muri leta n’abandi bafatanyabikorwa. Ndetse twanashatse uburyo bwo gukomatanya ibikorwa bibyara umusaruro munini hakoreshejwe amafaranga make. Hari n’ibikorwa bitihutirwa twabaye twimuriye mu ngengo y’imari itaha.”

Biteganyijwe kandi ko mu mwaka uzakurikiraho ingengo y’imari iziyongera ikagera kuri miliyari 361,1 Frw mu 2026/2027.

Iyo ngengo y’imari yasaranganyijwe Minisiteri y’Ubuzima n’ibigo biyishamikiyeho aho MINISANTE yagenewe miliyari 66 Frw, RBC igenerwa miliyari 232,9 Frw avuye kuri miliyari 225,02 Frw mu 2024/2025.

Rwanda FDA yagenewe miliyari 8,9 Frw, CHUK igenerwa miliyari 12,4 Frw, CHUB igenerwa miliyari 8,09 Frw mu gihe ibitaro bya Careas Ndera byagenewe ingengo y’imari ya miliyari 4,3 Frw.

Nubwo bimeze bityo ariko biteganyijwe ko hari amafaranga azinjizwa n’ibyo bitaro muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, CHUK bitegenyijwe ko izinjiza arenga miliyari 17,2 Frw, CHUB yinjize arenga miliyari 10,2 Frw mu gihe Ibitaro bya Caraes Ndera (HNN) bizinjiza arenga miliyari 5,1 Frw.

Bimwe mu bikorwa biteganyijwe

Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje mu mwaka wa 2025/26 yateganyije kwagura Ibitaro bya Ruhengeri, imirimo yo ku byubaka izatwara arenga miliyari 111 Frw kugeza mu 2026.

Biteganyijwe ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari hazakoreshwa miliyari 2,5 Frw hakorwa imirimo y’ibanze.

Hari kandi kubaka ibitaro bya Muhororo mu Karere ka Ngororero hazakoreshwa arenga miliyari 1,8 Frw muri uyu mwaka w’ingengo y’imari nubwo umushinga wose uzarangira hakoreshejwe arenga miliyari 10 Frw mu 2028.

Hazakorwa kandi imirimo yo kubaka ibitaro bya Kabgayi icyiciro cya kabiri, kizatwara miliyari 1,5 Frw ndetse no kubaka inzu y’ababyeyi (Maternité) mu bitaro bya Kibagabaga hazakoreshwa miliyari 1 Frw nubwo ari umushinga uzatwara arenga miliyari 10 Frw.

Dr. Nsanzimana kandi yagaragaje ko muri uyu mwaka hazakomeza ibikorwa byo kubaka laboratwari igezweho ya Rwanda FDA izaba iri ku rwego mpuzamahanga ndetse ishobora no kujya yifashishwa n’Ikigo Nyafurika cy’icyitegererezo mu gukora ibikoresho by’ubuvuzi, CEBE gifite icyicaro mu Rwanda.

Ni umushinga uzatwara arenga miliyari 10,1 Frw mu gihe mu mwaka wa 2025/2026 hagenwe miliyari 1,4 Frw.

Ibikorwa byo kubaka laboratwari y’Igihugu (National Health Laboratory Services) byagenewe miliyari 2,7 Frw nubwo ari umushinga mugari uzatwara arenga miliyari 86,4 Frw.

Click to comment

Popular Posts

Exit mobile version