Amakuru aheruka

Minisitiri Kayikwamba wa RDC aracyikoma u Rwanda

Published on

Nubwo ibihugu byombi bigaragaza ko biri mu nzira nziza yo gukemura amakimbirane bifitanye, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Thérèse Kayikwamba Wagner, yagaragaje ko agifitiye u Rwanda akangononwa.

 

Inkuru nziza yatashye i Kigali n’i Kinshasa tariki ya 25 Mata 2025, ubwo u Rwanda na RDC, bibifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byashyiraga umukono ku masezerano ashyiraho amahame ngenderwaho mu kugarura amahoro mu karere.

Byacaga amarenga ko akarere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari kagiye kuruhuka umukino wa RDC wo kwegeka amakosa ku Rwanda, udashobora kubonekamo “ibitego” cyangwa se ibisubizo bifasha akarere kubona amahoro.

Icyizere cyarushijeho kwiyongera ubwo Amerika yateguzaga u Rwanda na RDC ko bizasinyira i Washington D.C amasezerano y’amahoro muri Kamena 2025, azanaba imbarutso y’ubufatanye buvuguruye mu iterambere hagati y’ibihugu bitatu.

Mu miyoboro y’itumanaho ya RDC, abayobozi nka Minisitiri Kayikwamba n’Umuvugizi wa Guverinoma yabo, Patrick Muyaya, ntibongeye kumvikana bavuga cyane u Rwanda nka mbere. Byari mu gihe kuko muri Mata, impande zombi zemeranyije kwirinda ubushotoranyi ubwo ari bwo bwose.

Nyuma y’iminsi myinshi, Minisitiri Kayikwamba, abinyujije mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Deutsche Welle cyo mu Budage, yongeye gushinja u Rwanda guhungabanya umutekano w’uburasirazuba bw’igihugu cyabo no guhohotera ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO).

Yagize ati “Dufite ubutumwa bunini bwo kugarura amahoro, kimwe mu bihugu duturanye kiri mu bitanga umusanzu mwinshi mu bikorwa byo kugarura amahoro, ni u Rwanda. Ariko icyo gihugu kivogera ubusugire kandi cyagize uruhare mu guhohotera abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro.”

Guverinoma y’u Rwanda yateye utwatsi kenshi ibi birego, isobanura ko ari urwitwazo rwa RDC rugamije kurangaza umuryango mpuzamahanga kugira ngo utita ku mpamvu muzi zateye umutekano muke zirimo imiyoborere mibi n’ihohoterwa rikorerwa Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda.

Mu gihe RDC ivuga ku busugire bwayo, u Rwanda na rwo rugaragaza ko iki gihugu gicumbikiye kandi gifasha umutwe w’iterabwoba wa FDLR ufite umugambi wo kuruhungabanya, runibutsa ko Perezida wayo, Félix Tshisekedi, yeruye ko ashaka gukuraho ubutegetsi bwarwo.

Kubera izi mpamvu, u Rwanda rwakajije ingamba z’ubwirinzi ku mupaka. Ni na zo zarufashije guhangana n’ibitero rwagabweho n’ihuriro ry’ingabo za FARDC tariki ya 27 Mutarama, mbere y’uko ihuriro AFC/M23 rifata umujyi wa Goma. Ibi bitero byishe abaturage 16 bo mu karere ka Rubavu, hakomereka 161, inzu 200 zirangirika.

Kayikwamba yabajijwe niba RDC iha agaciro impungenge z’umutekano u Rwanda rugaragaza, asubiza ko Abanye-Congo ari bo bagirirwa nabi, ati “Ese ibihumbi by’abantu bapfuye ni Abanye-Congo cyangwa ni Abanyarwanda? Ni Abanye-Congo. Abagore bafatwa ku ngufu ni Abanye-Congo cyangwa ni Abanyarwandakazi? Ni Abanye-Congo.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, aherutse gusobanura ko u Rwanda na RDC byashyikirije Amerika amasezerano y’ibanze y’amahoro, kuri ubu akaba ari gusuzumwa n’inzobere.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze kandi ko mu cyumweru cya gatatu cya Gicurasi 2025, we na Kayikwamba bazasubira i Washington D.C kugira ngo banoze bwa nyuma aya masezerano mbere y’uko ashyirwaho umukono.

Kayikwamba yabajijwe niba yizeye ko Amerika ishobora gukemura aya makimbirane mu gihe ashinja u Rwanda ibi byaha byose, asubiza ko RDC yemeye kujya mu biganiro i Washington D.C kubera ko hari gahunda ya Luanda yari igiye gufasha ibihugu byombi kugirana amasezerano y’amahoro.

Uyu muyobozi yagaragaje ko niba abafatanyabikorwa bagize uruhare mu biganiro bihuza impande zombi ari abanyakuri n’inyangamugayo, bakaba biteguye gutanga umusanzu kugira ngo amahoro aboneke, RDC na yo yiteguye gutanga umusanzu wayo.

Yavuze kandi ko ategereje kureba niba u Rwanda ruzubahiriza ibyo rwemereye mu biganiro, byaba ibya Luanda, Qatar ndetse na Washington, gusa ntiyagaragaje niba RDC na yo yiteguye kubahiriza ibyo yemeye, birimo gusenya FDLR.

Click to comment

Popular Posts

Exit mobile version