Amakuru aheruka

Manzi Thierry avuye muri Georgia ageze muri Maroc

Published on

Myugariro mpuzamahanga w’Umunyarwanda wakiniraga ikipe ya FC Dila Gori muri Georgia, Manzi Thierry yamaze gutandukana na yo ubu yerekeje muri Maroc mu ikipe ya FAR Rabat.

Manzi Thierry ubu arabarizwa muri Far Rabat muri Maroc

Muri Nyakanga 2021 nibwo uyu mukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi wari usanzwe ari kapiteni wa APR FC yerekeje mu ikipe ya Dila Gori ikina mu cyiciro cya mbere muri Georgia.

Iminsi ya mbere yagiye abona umwanya wo gukina ariko uko iminsi ashira agenda awutakaza yisanga ari umusimbura.

Ikipe ya FAR Rabat yo muri Maroc isanzwe ikinamo myugariro w’umunyarwanda, Imanishimwe Emmanuel Mangwende yatangaje ko yamaze gusinyisha Manzi Thierry.

Amakuru avuga ko yasinye imyaka 3 aho yatanzweho miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda. Amakuru avuga ko uyu mukinnyi azajya ahembwa asaga miliyoni 15 Frw buri kwezi.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

Click to comment

Popular Posts

Exit mobile version