Madamu Jeannette Kagame yakoze mu nganzo yandika umuvugo “The World I Dream of, on Women’s Day” ugaruka ku mbaraga z’umugore n’ubushobozi bwe ndetse unagaragaza agaciro umugore akwiye guhabwa mu Isi yifuza.
Ni umuvugo ufite umutwe ugira uti “The World I Dream of, on Women’s Day”, “Isi Ndota ku Munsi w’Umugore” tuwushyize mu Kinyarwanda, ukaba umuvugo yahimbye mu rwego rwo kwizihhiza umunsi mpuzamahanga w’Umugore wijihijwe tariki 8 Werurwe 2022.
Muri uyu muvugo wa Madamu wa Perezida Kagame, agaruka ku buryo umugore yafatwaga uko atari ntahabwe agaciro akwiye nyamara ari umunyembaraga wagaburira Isi no mu gihe we ashonje.
Hari aho agira ati “Twavutse tuzi ko abagore bafite ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo byose banyuramo… Bagamije gutanga uburere no kurinda bashobora no kwimura umusozi, niyo bo baba bashonje bagaburira Isi.”
Umunsi Mpuzamahanga w’umugore wihihijwe tariki 8 Werurwe 2022, Madame Jeannette Kagame yawijihirije muri Kenya aho yari yifatanyije na mugenzi we Margaret Kenyatta.
Mu ijambo yavugiye muri Kenya, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko hakiri urugendo rwo kugenda kugirango umugore ahabwe ijambo akwiye, gusa ngo hari icyizere ko imbaraga ziri gukoreshwa nizigumaho icyuho cy’uburinganire n’ubwuzuzanye gihari kizasibwa.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.