Nibura abantu 29 barimo abana 11 n’umugore utwite bishwe n’umubyigano ubwo abantu benshi bari mu ikoraniro ry’amasengesho ya Gikiristu mu gace gatuwe cyane i Monrovia.
Abantu bitwaje ibyuma bigabye mu ikoraniro ry’abasengaga hapfa 29
Umuvugizi wa Polisi, Moses Carter yabwiye BBC ko iryo teraniro ry’abantu benshi ryabaye ku wa Gatatu nijoro, haduka abantu bitwaje ibyuma babiraramo batangira kubakomeretsa.
Yavuze ko umwe mu bari bitwaje ibyuma yatawe muri yombi.
Abantu bari hamwe mu giterane muri Liberia ngo babita (crusade), icyo giterane n’amasengesho byari byateguwe na Pasiteri ufite abantu benshi bamukurikira muri uriya mujyi.
Imibiri y’abaguye muri kiriya gitero yajyanywe ku buruhukiro by’Ibitaro Redemption Hospital, byegereye ahaberaga isengesho mu gace ka New Kru Town.
BBC ivuga ko insoresore zikora urugomo mu mihanda y’i Monrovia ziyongereye cyane muri iyi myaka.
Perezida George Weah yagombaga gusura aka gace kabereye buriya bugizi bwa nabi kuri uyu wa Kane nk’uko imwe mu maradiyo yigenga hariya yabitangaje.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.