Amakuru aheruka

Kubuza umwana w’u Rwanda kuvuga Ikinyarwanda ni ubukunguzi no guhemuka- Minisitiri Bamporiki

Published on

Minisitiri Bamporiki Edouard yacyashye ababyeyi babuza abana babo kuvuga ururimi rw’ikinyarwanda babahatira indimi z’amahanga, avuga ko kubakumira kukivuga ari ubukunguzi no guhemuka.

Minisitiri Bamporiki Edourd yakebuye ababyeyi babuza abana kuvuga ikinyarwanda abyita ubukunguzi

Ibi yabigarutseho kuri uyu Gatanu, tariki 11 Werurwe 2022, mu ishuri rya Lycee de Kigali ubwo hasozwaga ukwezi kwahariwe Umuco mu mashuri. Ni ukwezi kwatangijwe mu mashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye mu gihugu hose tariki 2 Gashyantare.

Mu ijambo rye, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umuco n’Urubyiruko, Bamporiki Edouard yavuze ko uku kwezi kugamije gutuma u Rwanda rw’ejo ruri mu mashuri ruguma mu mujyo wo kurangwa n’indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda, ibi ni ngo ni mu rwego rwo gukumira ko abana b’abanyarwanda bajya kuvoma ahandi nk’abatagira iriba.

Ahamya ko abana b’u Rwanda barimo bagaragaza kurangwa n’umuco wo gukunda igihugu n’indangagaciro nyarwanda.

Agaruka ku babyeyi babuza abana babo kuvuga ururimi gakondo karande k’Abanyarwanda rumwe rubahuza, ahubwo bakabahatira kwiga indimi z’amahanda. Minisitiri Bamporiki Edourd yavuze ko ari ubukunguzi no guhemuka kuko baba baba babaujije amahirwe n’uburenganzira bwabo, bityo ngo kubabuza kuvuga ikinyarwanda bikwiye kubatera ubwoba.

Ati “Ntabwo ushobora kubuza umwana w’u Rwanda kuvuga Ikinyarwanda ibyo byaba ari ubukunguzi no guhemuka kuko s’iby’I Rwanda. Ni nko kuvuga ngo umwana wanjye sinshaka ko agira ikirango cyanjye n’icy’iwabo, ururimi rw’abanyrwanda ni umurage duhuje w’abatubyara, twebwe abavutse n’abo tuzabyara. Ni uburenganzira bw’umwana w’Umunyarwanda rero iyo ugiye gukora ku burenganzira bw’umuntu iteka ukwiye kugira ubwoba.”

“Umubyeyi utekereza ko yabuza umwana w’umunyarwanda kuvuga ikinyarwanda arahemuka, nareke, niyohe kuko ni uburenganzira bwabo n’ishema ryabo. Ni naho bazashingiraho ubuhanga bundi kubera ko hari umunsi bazajya bisanga urwo rurimi barukeneye ku buryo ntakindi cyarusimbura, nagera aho arucyeneye wararumubujije azabona ko nubwo uri umubyeyi wamuhabye byinshi ariko ukamwima icy’inegenzi.”

Minisitiri Bamporiki yasabye ababyeyi kurushaho konsa abana ikinyarwanda n’umutoza nyarwanda, abarezi nabo bakwiye kwiha inshingano zo kumva ko ari ingenzi kwigisha abana ikinyarwanda. Ahari intege nke mu kwigisha ikinyarwanda Minisiteri y’Umuco n’Urubyiruko ifatanyije n’iy’Uburezi izakomeza kuhashakira imbaraga baciye mu gutoza abandi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Twagirayezu Gaspard, wari umushyitsi mukuru ubwo hasozwaga ukwezi k’Umuco mu mashuri yavuze ko bazakomeza gushyira imbaraga mu kurushaho gutuma abanyeshuri biga neza ikinyarwanda.

Twagirayezu Gaspard yanashimangiye ko ibikorwa byo kwigisha abanyeshuri indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda bitarangiranye n’uku kwezi ahubwo buri kwezi hazajya habamo umunsi umwe kuri buri shuri wo kwigisha no kuzirikana umuco nyarwanda.

Ati “Iki gikorwa ni ngaruka mwaka ariko tuributsa amashuri ko ukwezi kwahariwe umuco mu mashuri kurangiriye aha, kuva uno munsi buri shuri rizajya rishaka umunsi umwe mu kwezi wo gukora ibikorwa nk’ibi twabonye hano, hazaba harimo imbyino nyarwanda, imivugo n’ibindi kugirango abanyeshuri bacu bakomeze bazirikane umuco wacu n’akamaro udufitiye. Umwaka utaha tuzafata ukundi kwezi ko guhuza ibi bikorwa ariko dushaka ko biba ibikorwa bihoraho mu mashuri.”

Abanyeshuri ukwezi k’umuco kubasigiye byinshi…

 Bamwe mu banyeshuri biga ku ishuri rya Lycee de Kigali baganiriye n’UMUSEKE, bavuze ko uku kwezi k’umuco kwababereye inzira yo kongera kuzirikana no gukomera ku muco nyarwanda basangiye nka bene u Rwanda kandi rwababyaye.

Teta Loice wiga mu mwaka wa Gatandatu ishami ry’Imibare, Ubugenge n’Ubumenyi bw’Isi (MPG), yagejeje umuvugo ku bitabiriye isozwa ry’uku kwezi k’Umuco mu mashuri, ni umuvugo yise “Umuco wacu umurage dukomeyeho” aho yashakaga gutanga ubutumwa ku bandi ko umuco badakwiye kuwunyanyagaraho ahubwo bakimakaza ubupfura, gufashanya no kurangwa n’amahoro.

Teta Loice yavuze ko uku kwezi k’umuco kumusigiye byinshi, ati “Uku kwezi k’umuco n’ikintu gikomye kuko byadufashije kongera kwibuka aho twavuye naho tujya, tukamenya ibyo twaraze n’ibyo tuzaraga. Mu bantu ntihabura izitana ariko twe tuzi umuco tuzabegera tubaganirize ibyiza by’umuco, tubereke ko n’abanyamahanga bababona babaseka kuko babafata nk’abadafite iyo bagana. Uku kwezi kwakanguye n’abasinziriye.”

Hagenimana Theophile, nawe ni umwe mu itorero Imena rya Lycee de Kigali ahamya ko hari byinshi batari bazi bize muri uku kwezi k’Umuco harimo n’amateka y’u Rwanda.

Yagize ati “Uku kwezi k’umuco kwarafashije kuko hari byinshi tuba tutazi, twungukiyemo umuco, indangagaciro ibyo tutari tuzi neza twongeye kubyiyibutsa ibindi turushaho kubimenya. Twamenyeyemo amateka y’igihugu yacu uko ari kuko hari abayatubwira bayagoreka.”

Hagenimana Theophile yasabye abakiri bato bagenzi be kumva ko bakwiye gukunda umuco nyarwanda cyane cyane ururimi rw’ikinyarwanda, ahamya ko nta cyaruta ururimi rw’abasokuruza kabona nubwo bakibwira ko indimi z’amahanga arizo ngenzi.

Mu mpanuro yahaye abanyeshuri ubwo hasozwaga ukwezi k’Umuco mu mashuri, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yabasabye gukomeza gukomera ku muco nyarwanda kandi bakiga bashyizeho umwete nk’uko mu ndangagaciro harimo no gukunda umurimo ndetse bagakunda ururimi rw’Ikinyarwanda. Ashima abayobozi bakuru bari baje kwifatanye n’abanyeshuri ba Lycee de Kigali ndetse banahisemo ko uku kwezi ariho gusorezwa.

Umuyobozi w’Ishuri rya Lycee de Kigali, Basebanyakwishi Marie, aha ikaze abashyitsi bakuru yavuze ko ubumenyi butagira umuco ntaho bushingiye bityo ko batazateshuka ku nshingano zo kurera no gutoza abana indangagaciro zo gukunda igihugu, umurimo, ubumwe na kirazira z’umuco nyarwanda.

Hagenimana Theophile yasabye abanyeshuri bagenzi be gukomera ku rurimi rw’ikinyarwanda

Teta Loice wiga muri LDK yavuze umuvugo ukangurira abantu gukomera ku muco nyarwanda n’ubupfura n’ubumwe bw’abanyarwanda

Isoza rw’ukwezi k’Umuco mu mashuri byitabiriwe n’abayobozi ku rwego rw’akarere ka Nyarugenge

Itorero Imena rya Lycee de Kigali ryasusurukije mu mbyino gakondo

Umunyamabanga wa Leta muri Mineduc yavuze ko ibikorwa byahariwe umuco bizaba ngaruka kwezi mu mashuri

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

Click to comment

Popular Posts

Exit mobile version