Korali NewSingers Voice of Praise baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, bafatanyije na Messengers Singers bashyize hanze indirimbo ihembura imitima ya benshi bise “Nyuzura”.
Korali ebyiri zashyize hanze indirimo ihembura imitima ya benshi
Muri iyi ndirimbo hari aho baririmba bavu bati “Mana ba ari wowe umfata kuko mbaye ari njyewe ugafata nacika intege nkarekura, Data ngwino undwanirire kuko nirwaniriye nta Ntambara natsinda. Uhawe ikaze muri njyewe ndakunyotewe ngwino unyuzure mwami yesu . Ganza muri njye mwami ntabe ari njyewe ugaragara mfata ukuboko undinde ibisitaza byo muri uru rugendo.”
Umuyobozi wa, NewSingers || Voice Of Praise, Ndayisabye Christian avuga ko “Impamvu twahisemo ko yitwa Nyuzura nuko muri iyi minsi nkaba christo dukeneye ko twuzurwa na Christo tugasa nawe bityo bikatubashisha guca muri ibi bihe bigoye biheruka.”
Avuga ko bahisimo gukona na Messengers kubera ko “Ni inshuti zacu ikindi buriya ni abana ba newsingers kuko messengers mu mateka yabo abayishinze harimo abavuye muri New singers.
Haba New singers na Messengers bose ni choral z’igitwe arko zakomereje umurimo I Kigali. Ikindi cy;ingenzi messengers hari urwego rwiza bagezeho mugusakaza ubutumwa aribyo ahanini twifuje gufatanya nabo ngo ubutumwa twamamaza burusheho kugera kuribenshi.”
NewSingers || Voice Of Praise yasohoye iyi ndirimbo mu guhe baherukaga gushyira hanze Album, igizwe n’indirimbo 13. Ziri kuri Channel yabo ya YouTube.
Ndayisabye Christian avuga ko bifuza ko iyi ndirimbo yagera kure hashoboka, kuko ubutumwa bamamaza butagira imbibi bwagera kwisi hose.
Iyi korali yamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zirimo: Irabizi, Ntihinduka, Ngushime nte, I believe, ijoro ndetse n’izindi.
Iyi korali ibarizwa mu itorero rya abadivantisiti b’umunsi wa karindwi mu itorero rya Kigali bilingual church SDA( KBC sda) I Remera
Nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo NewSingers || Voice Of Praise baratenganya ko muri Nyakanga uyu mwaka bazataramira abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Doris umwe mubaririmbyi beza ba Soprano muri Newsingers/voice of praise choir
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.