Perezida wa Gasogi United ikina icyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda, Kakooza Nkuliza Charles yanenze inzego zireberera umupira w’amaguru ko zitareba ko hari abatunzwe na wo, ashimangira ko bandikira FERWAFA bikura muri shampiyona.
KNC yavuze ko Gasogi United itashobora amabwiriza mashya ya FERWAFA azagenga Shampiyona
Ibi abitangaje nyuma y’uko FERWAFA isohoye amabwiriza agomba gukurikizwa kugira ngo shampiyona y’icyiciro cya mbere yongere isubukurwe nyuma yo guhagarikwa na Minisiteri ya Siporo, aho mu myanzuro yafashwe harimo ko amakipe ashyira abakinnyi bayo hamwe (muri camp), no kujya babapimisha Covid-19 hakoreshejwe PCR-Test kandi abakinnyi n’abandi bakozi bakipimisha Rapid Test buri masaha 48.
Nyuma y’uko aya mabwiriza ashyizweho, FERWAFA yatumiye abanyamuryango bayo bakina shampiyona y’icyiciro cya mbere bamenyeshwa aya mabwiriza, gusa iyi nama igifungurwa Umuyobozi wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier, yabamenyesheje ko ntacyo bahindura kuri aya mabwiriza, maze basabwa kuba bamenyesheje bitarenze kuri uyu wa Gatatu, tariki 5 Mutarama 2022, niba bazakina shampiyona cyangwa batazayikina.
Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles, aganira na FINE FM yatangaje ko batakongera gutakaza amafaranga atazagaruka bakina shampiyona, bityo bo ntabwo bakwemera gukina.
Ati “U Rwanda si akarwa bareke turebe n’ahandi nko mu Bwongereza, igishoboka ni kimwe ni barebe ku mategeko niba ubwandu ari bwinshi umukino usubikwe. Imyaka ibiri dutanga amafaranga ndakubwiza ukuri twe igishoboka ntidukina shampiyona turandika dusaba kwikura mu irushanwa.”
KNC asanga abashinzwe kureberera umupira w’amaguru mu Rwanda birengagiza ko hari abantu batunzwe na wo.
Yagize ati “Kugeza uyu munsi siporo hari abantu benshi itunze, bashobora kuba batabizi. Sinzi niba hari ikigo cyategetse ko abakozi bapimwa buri masaha 48, bakaba hamwe ndetse bafite imodoka zihari zibatwara. Ibi bintu bakoze rwose ntabwo binyuze mu mucyo. Abantu bo muri siporo barakingiwe nibavuge bati reka tubahe urukingo rwa gatatu, ingamba zari zisanzwe zubahirizwe.”
KNC yongera kunenga abareberera inyungu za siporo mu Rwanda kuba bafata imyanzuro batagishije inama abanyamuryango.
Umunyamabanga Mukuru w’Ikipe ya Gicumbi FC yo mu Karere ka Gicumbi, Antoine Dukuzumuremyi, na we yanenze ko ingamba zafashwe abanyamuryango batagishijwe inama kandi umupira ari uwabo.
Yagize ati “Ikintu cyatumye tutabyumva mbere na mbere ni uko ayo mabwiriza yaguye ku banyamuryango nta ruhare bayagizemo, uburyo shampiyona yahagaritswe n’aya mabwiriza byatunguye kandi ibintu by’umupira w’amaguru byakagombye kubanyuraho nka FERWAFA ibahagarariye ikabanza kumenya ko bakabanje kubiganiraho.”
Umunyamabanga w’Umusigire wa FERWAFA, Iraguha David, agaruka kuri izi ngamba zafashwe yavuze ko nta gishya kuko byose byari bisanzweho uretse kuba basabye amakipe kuba hamwe.
Ati “Hari hateguwe amabwiriza kugira ngo aganirwe hamwe n’abanyamuryango, nta gishya kirimo byinshi bari basanzwe babikurikiza uretse ingingo nk’ebyiri, Minisiteri yahagaritse iminsi 30 kubera ko hari ikitagenda kuko Covid-19 yari yazamuye ubukana, mu mabiwiriza hiyongeyemo kuba ahantu hamwe kandi bakagendera hamwe.”
Iraguha David akomeza avuga ko kuba ubuzima bw’amakipe bugiye guhenda bakwiye kubyumva kuko ari amabwiriza y’inzego z’ubuzima yubahirizwa.
Uretse Gasogi United itangaje ko yandika imenyesha FERWAFA ko itazakina Shampiyona, amakipe nka Rayon Sports na Kiyovu SC na zo zumvikanye zivuga ko aya mabwiriza zidashoboye kuyubahiriza.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu, tariki 5 Mutarama 2022, FERWAFA yongera kugirana ibiganiro n’abanyamuryango hakarebwa icyakorwa ngo shampiyona isubukurwe.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.