Kitoko Bibarwa arangije Bachelor’s mu bijyanye n’amasomo ya Politike muri Kaminuza ya South Bank Universtity iri i Londres mu Bwongereza, ngo arahita akomereza muri London Metropolitan University kwiga Master’s mu masomo ya “Peace Conflict and Diplomacy.”
Kitoko yagaragaje kwishimira iyi ntambwe nshya yateye mu buzima bwe, avuga ko ari irindi buye ry’ifatizo ashinje mu buzima bwe, ashimira inshuti n’abavandimwe bamubaye hafi mu masomo ye.
Abinyujije kuri Instagram yagieze ati “Urugendo rwa mile 1000 rutangirira ku ntambwe imwe, none birabaye. Amashimwe ku Mana, umuryango, inshuti, abanyeshiri bagenzi banjye, abarimu bacu n’abandi badufashije muri uru rugendo.”
Kitoko mu kwambara ikanzu yari yaherekejwe n’inshuti n’abavandimwe
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.