Amakuru aheruka

Kigali:Chorale de Kigali Igiye gukora igitaramo cy’akataraboneka

Published on

Ni igitaramo byitezwe ko kizabera muri BK Arena ku wa 17 Ukuboza 2023. Kigiye kuba mu gihe abagize iyi korali bishimira iby’ingenzi bungukiye mu bitaramo nk’ibi byabanje.

“Christmas Carols Concert” ni ibitaramo byatangiye gutegurwa mu 2013 n’iyi korali ifite amateka muri Kiliziya Gatolika, bivuze ko icy’uyu mwaka kizaba Chorale de Kigali yizihiza imyaka 10 imaze ibitegura.

Icyo Chorale de Kigali yungukiye muri ibi bitaramo ni ukuyihuza n’abakunzi b’umuziki, aha akaba yavuze ko mu bitaramo bakora bibafasha guhura n’abantu benshi no kubafasha kwegerana ni Imana.

Bishimira kandi ko Chorale de Kigali aribo batangiye gutegura ibitaramo muri Kiliziya Gatolika, bakishimira ko ubu bimaze kuba ku bantu benshi.

Ati “Twabaye nkore neza bandebereho!”

Ku rundi ruhande yaba Chorale de Kigali n’abafatanyabikorwa bayo, babwiye abanyamakuru ko imyiteguro y’iki gitaramo bayigerereye ku buryo abazacyitabira bazahagirira ibihe byiza.

Click to comment

Popular Posts

Exit mobile version