Mu mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Werurwe 2022, mu mbuga ya Car Free zone hatangijwe imurika ry’inkuru zishushanyije.
Iri murika ryitabiriwe n’abantu batandukanye bishimiye ibikorwa by’inkuru zishushanyije
Ni igikorwa cyateguwe ku bufatanye na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasade y’Ububiligi mu Rwanda, Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ndetse n’ Inteko y’Umuco.
Iki gikorwa kikaba cyitabiriwe kandi n’abanditsi b’inkuru zishushanyije bo mu Rwanda ndetse n’ab’Ububiligi bari mu mu ryango wa Francophonie.
Inshamake z’izo nkuru zishushanyije zikaba zagiye zimurikwa ku mpapuro nini hagamijwe ko abanyura muri ako gace basoma izo nkuru.
Umwe mu Banyarwanda bandika inkuru zishushanyije, Irankunda Jerome ,yavuze ko inkuru zishushanyije zitanga ubutumwa mu buryo bwihuse.
Yagize ati “Inkuru ishushanyije, yumvikana vuba kurusha inkuru zo mu bitabo bisanzwe.Abantu benshi ntabwo bakigira umuco wo gusoma ibintu byanditse mu magambo gusa ariko iyo bishushanyije bituma abantu benshi babyitabira bigatuma bibakurura , bakarushaho kugira amatsiko no gusoma byisumbuyeho.”
Yakomeje ati “Dufite ibintu byinshi byo gutanga, dufite amateka menshi yo gusangiza Isi, kandi mu nkuru zishushanyije biba byoroshye kubivuga mu Kinyarwanda,Icyongereza,Igifaransa,mu giswahili.”
Umwe mu bahagariye umuryango wa Wallonie – bruxelles Internationale mu gace kavuga igifaransa mu Bubiligi,Eric Stantkin, yavuze ko bagiye kugira uruhare mu guteza imbere inkuru zishushanyije mu Rwanda.
Ati “Mu mubiligi bateye imbere ku nkuru zishushanyije .Hari uburyo bushoboka ko bwo kugirana ubufatanye. Turaza kuvugana n’abanditsi ndetse na Minisiteri y’Umuco .Ndizera ko tuza guteza imbere ubwo bufatanye duhereye mu mashuri .Hari ibitekerezo twahuriza hamwe bikagira ibyo bifasha abantu.”
Iki gikorwa cyibaye mu rwego rwo kwitegura kwizihiza umunsi wahariwe umuryango Francophone uzihizwa Kuwa 20 Werurwe 2022.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.