Polisi y’uRwanda ikorera mu Karere ka Kayonza ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano bafatiye mu cyuho uwitwa Sibomana Emmanuel w’imyaka 28 amaze kwiba amafaranga y’u Rwanda Miliyoni Ebyiri n’igice.
Yafashwe kuwa Gatatu tariki ya 16 amaze kuyiba mu iduka ry’umucuruzi witwa Nyirahirwa Beatrice w’imyaka 48, byabereye mu Murenge wa Mukarange, Akagali ka Kayonza, mu isantere ya Kayonza.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police( SP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko abagabo 3 bicyekwa ko bakora ubwambuzi bushukana kuri uwo munsi tariki ya 16 Gashyantare baje ku iduka rya Nyirahirwa Beatrice batangira kumujijisha bagamije kumwiba.
SP Twizeyimana yagize ati” Umwe yinjiye abaza Nyirahirwa niba afite umuceri w’umutanzaniya amusubiza ko atawufite, ahita asohoka hinjira uyu witwa Sibomana ari nawe wafatanwe ariya mafaranga amubaza ko afite amavuta undi amusubiza ko atayafite ariko amwemerera ko yamubariza ku rindi duka. Sibomana yabonye nyiri duka asohotse ahita yinjira mu iduka imbere areba mu gakapu yabikagamo amafaranga akuramo miliyoni ebyili n’ibihumbi maganatanu (2.500.000frw).”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yakomeje avuga ko Nyirahirwa yahise agaruka yihuta abona Sibomana areba nabi ahita yibuka ko yari yasize amafaranga ye mu iduka ajya kuyareba.
Yasanze nta yarimo ahita afata Sibomana atabaza inzego z’umutekano zari hafi aho baramufata.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.