Ubuyobozi bw’Umurenge wa Murambi mu Karere ka Karongi bwatangaje ko mu Cyumweru cyo kwegera abaturage batangiye kizarangira byinshi mu bibazo by’abaturage byaburiwe ibisubizo bikemutse.
Abakozi b’Umurenge wa Murambi batangiye icyumweru cyo kwegera abaturage
Iki Cyumweru cyo kwegera abaturage cyatangiye kuri uyu wa 28 Gashyantare 2022, kizamara iminsi itanu hatangwa Serivise z’ingenzi zihabwa abaturage zikubiye cyane mu irangamimerere, ibikorwaremezo hamwe n’imibereho myiza y’abaturage.
Muri iki cyumweru harandikwa abavutse, abitabye Imana, Abifuza gusezerana mu kwezi kwa Werurwe, abadafite ibyangombwa by’ubutaka bazafashwa mu nzira yo kubibona n’izindi serivise no gucyemura ibibazo by’abaturage.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Murambi buvuga ko abakozi bawo bamanutse kugera ku rwego rw’Isibo kugira ngo bacyemure ibibazo biri mu baturage.
Ku isaa moya z’igitondo mu Kagari ka Shyembe aho iyi gahunda yatangiriye, abaturage bishimiye iki gikorwa, abayobozi bahageze bategerejwe n’abaturage.
Mukashema Donathile yabwiye UMUSEKE ati “Naje gukuzaho ku cyiciro cy’Ubudehe umuntu umaze imyaka irindwi tutakibana, mbere naraje bambwira kujya ku Mudugudu nabo banyohereza ku Irembo mbona ari ukunsiragiza ndabireka.”
Avuga ko yishimiye kuba begerejwe serivisi zitangirwa ku Murenge bigaragara ko ubuyobozi burajwe ishinga n’ibibazo byabo.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.