Nubwo bamwe mu Banyarwanda bavuga ko amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka cumi n’ibiri (Twelve Years Basic Education) adatsindisha, bimaze kuboneka ko hari aho yigisha neza kurusha amashuri y’icyitegererezo, muri GS Ruragwe bavuga ko gutsindisha 100% bikomoka k’ubuyobozi, ababyeyi n’abanyeshuri bahuriza ku bufatanye no gufata amafunguro meza kandi ku gihe kuri iryo shuri
Iri shuri rya GS Ruragwe umwaka ushize ryatsindishije 100% mu bizami bisoza amashuri yisumbuye
GS Ruragwe iherereye mu Kagari ka Kayenzi mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi rikaba ishuri Gatulika ryisunze Mutagatifu Dominique.
Muri gahunda y’imirire abanyeshuri barya isambaza buri wa gatatu w’icyumweru ndetse n’inyama, nicyo kigo gifite umwihariko wo kurya isambaza.
Mu mwaka w’amashuri ushize, mu banyeshuri bakoze ikizami cya Leta gisoza amashuri yisumbuye uko ari 43 bose baratsinze, muri bo babiri bujuje amanota 73 kuri 73.
Umwe mu banyeshuri wigaga ishami rya HEG akaza kugira amanota 73 kuri 73 mu bizami bisoza amashuri yisumbuye umwaka ushize, yabwiye UMUSEKE ko gutsinda neza babicyesha kuba barakoreraga hamwe.
Ati “Ibanga ni uko twakoreye hamwe, ubuyobozi buradufasha butuba hafi, ababyeyi bacu nabo badutangira amafaranga yo kurya ku gihe, abarimu bazi neza ibyo bigisha ndetse n’ibikoresho by’ikoranabuhanga byadufashije kwiyungura ubumenyi.”
Bamwe mu banyeshuri biga mu mwaka wa gatandatu biga kuri Gs Rugwe, babwiye UMUSEKE ko nta gahunda bafite yo gusubira inyuma, bazagera ikirenge mucya bakuru babo batsinda 100%.
Habiyaremye Jean Batiste yagize ati “Ni urugero rwiza baduhaye, natwe tuzakora cyane ndetse turenze aho bageze, tuzahesha ishema ikigo cyacu.”
Habiyaremye avuga ko mu ngamba bafite zirimo gukorera hamwe, kudasiba ishuri, gukorera imikoro ku gihe no kubaha abarezi babo.
Ntakiyimana Edouard, Umwarimu w’Ubumenyi bw’Isi avuga ko gukorana neza n’ubuyobozi bw’ikigo ndetse no kugira ibikoresho by’ikoranabuhanga biri mu byabafashije gutsinda neza.
Yagize ati “N’indi myaka baratsindaga ariko uyu mwaka batsinze cyane, mubyo twakoze harimo guteza imbere uburyo bw’imyigire hakoreshejwe ikoranabuhanga, ikigo cyose dufite WIFI, dufite Computer Lab ku buryo abana bajya gukora ubushakashatsi ibyo batahawe na mwarimu bakabicukumbura.”
Ntakiyimana avuga ko gukorana n’ababyeyi abana bakagira ikinyabupfura biri mubyazamuye ireme ry’uburezi kuri Gs Ruragwe.
Umuyobozi wa GS Ruragwe, Mukuralinda Elias asobanura uburezi nk’amashyiga atatu iyo rimwe rivuyemo ntacyakorwa.
Mukuralinda avuga ko bafatanyije n’ababyeyi batangira ku gihe amafaranga y’ifunguro ku ishuri bigafasha umwana kwiga atayura kubera inzara, ndetse ababyeyi bagashishikarizwa guha umwanya abana wo gusubiramo amasomo bari mu ngo.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.