Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Basketball, Shyaka Olivier usanzwe ukinira REG BBC yateye ivi yambika impeta ya fiançailles umukunzi we, Isaro Amanda.
Ubwo Shyaka yambikaga impeta Isaro
Ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki ya 30 Mutarama, 2022 nibwo Shyaka Olivier yashinze ivi hasi asaba umukunzi we Isaro Amanda ko yazamubera umugore iminsi basigaje ku Isi bakazayimara bari kumwe.
Isaro ntiyazuyaje arabyemera ubundi Shyaka amwambika impeta y’urukundo.
Nyuma yo kumwambika impeta, Shyaka Olivier yabwiye ISIMBI dukesha iyi nkuru, ko impamvu yahisemo kumwambika impeta ari uko ari umukobwa wihariye ku bintu byose.
Ati “Ni uko yihariye mu mico no mu myifatire, agira urukundo, akunda gusenga ariko ikirenze ibindi ni uko umutima we n’urukundo agira nta handi nigeze mbibona.”
Olivier Shyaka yamwambitse impeta mu birori byabereye kuri Iliza Malibu Beach kuri Muhazi, ni nyuma y’imyaka 2 bakundana.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
UMUSEKE.RW