Imvura nyinshi yaguye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane taliki ya 24 Gashyantare 2022 yangije iteme rihuza Umurenge wa Runda n’Uwa Rugarika, abaturage ku mpande zombi babuze uko bambuka.
Iteme rihuza Umurenge wa Runda na Rugarika ryangijwe n’imvura
Ni ikiraro giherereye ahitwa Bishenyi mu Murenge wa Runda na Kigese ho mu Murenge wa Rugarika.
Bamwe mu baturage bavuga ko babuze uko bambuka kuko amazi ari menshi n’imvura ikaba ikomeje kugwa.
Bakavuga ko hari n’abanyeshuri bambukaga bajya kwiga baheze hakurya y’umugezi.
Niyifasha Didas umwe mu batuye mu Murenge wa Rugarika avuga ko uyu muhanda ariwo wa mbere ugira abagenzi benshi muri ibi bice.
Yagize ati ”Hashize igihe dutakambira inzego z’Ubuyobozi tubibwira ko iteme rishaje ntacyo bwigeze bukora.”
Niyifasha yavuze ko usibye abanyeshuri hari n’abaturage benshi batuye Umurenge wa Rugarika bakorera bakanahahira mu Mujyi wa Kigali.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvère yabwiye UMUSEKE ko bagiye gushaka igisubizo cyihuse mu rwego rwo kugira ngo amazi adatwara abaturage.
Ati”Dutegereje ko imvura ihituka turashaka uko abaturage bambuka.”
Nahayo yavuze ko bagiye no gushyiraho ibimenyetso hakurya no hakuno y’umugezi bibuza abagenzi kwambuka n’amaguru.
Mayor Nahayo yavuze kandi ko barimo gukusanya imibare y’ahantu imvura yangije, kuko raporo bamaze guhabwa yemeza ko n’umuhanda w’ibitaka wa Kamuhanda uca ku nkengero za Nyabarongo wangiritse imodoka n’abagenzi bakaba batawukoresha.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.