Amakuru aheruka

Kamonyi: Gitifu Bahizi yimuriwe mu Karere ka Ngororero

Published on

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kamonyi Bahizi Emmanuel wari umaze imyaka 16 kuri uwo mwanya yahawe ibaruwa imwimurira mu Karere ka Ngororero.

Bahizi Emmanuel

Gitifu Bahizi Emmanuel yabwiye UMUSEKE ko akimara kubona inyandiko imwimurira mu Ngororero yabyakiriye neza.

Yagize ati: ”Iyo umukozi ahawe ubutumwa agomba kubusohoza jye nabyakiriye neza ni ibisanzwe ngiye gukomeza inshingano.”

Bahizi yavuze ko bahinduranyije n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngororero  Abiyingoma Gérard  wari umaze imyaka irenga 2 kuri uwo mwanya.

Bahizi Emmanuel  yagiye kuri uwo taliki ya 08 Ukuboza, 2006.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu iherutse kwimurira muri Rulindo Gitifu w’Akarere ka Muhanga Kanyangira Ignace ahinduranya na mugenzi we Biziyaremye Al Bashir mu mpera y’umwaka ushize wa 2021.

Bahizi Emmanuel yahinduranyije na mugenzi we Abiyingoma Gérard wari umaze imyaka irenga 2 mu Karere ka Ngororero.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi

4 Comments

Popular Posts

Exit mobile version