Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge y’Akarere ka Kamonyi n’abashinzwe igenamigambi mu Karere bahawe amahugurwa Transparency Rwanda ku guha ijambo umuhinzi mu igenwa ry’imihigo, biyemeza kuzamura uruhare umuhinzi yagiraga mu kwihitiramo ibimugenerwa.
Abayobozi b’Imirenge mu Karere ka Kamonyi bahuguriwe guha umwanya umuhinzi mu mihigo
Ni amahugurwa yatanzwe kuri uyu wa Gatanu, tariki 25 Gashyantare 2022, n’umushinga ugamije kuzamura uruhare rw’umuhinzi mu mihigo y’Akarere ukorwa ku bufatanye n’ihuriro ry’imiryango itari iya Leta CCOAIB.
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge igize Akarere ka Kamonyi bakaba bahuguwe mu cyiciro cya kabiri, ni nyuma yo guhugura amatsinda y’abahinzi bahagarariye abandi n’abashinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu Mirenge.
Abayobozi b’Imirenge bahuguwe bavuga ko bajyaga bajya kumva ibitekerezo by’abaturage bizibandwaho mu mihigo mu buryo bwa rusange, gusa nyuma yo guhugurwa bagiye kwibanda kuri buri byiciro cyane cyane abahinzi bibumbiye mu ma koperative.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacurabwenge, Nyirandayisabye Christine, avuga ko aya mahugurwa yahawe amusigiye ikintu gikomeye cyo kwegera abahinzi kuko butunze benshi, kuba bamwe baribumbiye mu makoperative bizoroha kumva ibitekerezo byabo byazitabwaho mu mihigo ihigwa.
Ati “Adusigiye ikintu gikomeye cyane cyane kwegera abahinzi, abaturage benshi dufite batunzwe n’ubuhinzi, ubegereye uba wizeye ko ubutumwa utanze bugera kuri benshi. Dufite amakoperative yabo, abandi bakorera mu bishanga dufite, kuba duhuguwe ko bagomba kwigenera ibibakorerwa bizarushaho kudufasha kwesa imihigo.”
Ibi abihuriyeho na Mandela Innocent uyobora Umurenge wa Kayenzi, gusa ngo agiye kujya atanga ubutumwa ahereye hasi kuko beretsweko iyo uvuze muri rusange hari abatabyumva nk’uko wakita cyane kuri buri cyiciro.
Yagize ati “Aho umuntu agiye gushyira imbaraga cyane ni uguhera hasi mu byiciro bitandukanye, hari igihe watangaga ubutumwa mu nteko z’abaturage ukumva ko babwumvise ariko batweretseko tugomba kujya no mu byiciro byihariyeukumva ibyifuzo byabo nk’abantu bahuriye ku mwuga.”
Mandela Innocent akomeza avuga ko abayobozi b’Uturere bakwiye kujya bita cyane ku bafatanyabikorwa babo bakabereka ibyo bahize mu mihigo aho kugirango baze bagena ibyo bashaka gukora kandi hari ibyifuzo by’abaturage, ibi ngo byubahirijwe ntakabuza ko imihigo yahigwa ikeswa ku kigero gishimishije.
Munyakazi Solange, Umukozi w’Umurenge wa Rugarika ushinzwe imari n’ubutegetsi, we asanga uburyo bamenyekanishaga imihigo mu baturage bitari bihagije, bityo ngo ni hashyirwaho imihigo bagizemo uruhare bizabafasha kumva neza ko ibibakorerwa ari ibyabo aho kuba iby’abayobozi.
Ati “Tuhungukiye ubumenyi mu byo dukora mu gutegura imihogo ko tugomba guha umuturage ijambo, ibyo duhiga bikaba ibyifuzo byabo bijya hejuru bihitiyemo kandi byanatoranywa ku Karere tukagaruka kubabwira ibyatoranyijwe. Tweretswe ko niba ari abahinzi mu gishanga aribo bwakiye kwigenera ibyo bazahinga bakabifashwamo n’ubuyobozi aho kugenerwa ibyo bahinga.”
Umuyobozi Ushinzwe Igenamigambi mu Karere ka Kamonyi, Rubaduka Samson, asanga kuba aya mahugurwa yatanzwe uruhare rw’umuturage mu guhitamo ibimukorerwa no kuyishyira mu bikorwa bikoroha kandi ahashyirwa ingengo y’imari hakaba hasubiza ibibazo by’abaturage.
Ati “Bigiye kuzamura uruhare rw’umuturage mu guhitamo ibizamukorerwa, iyo yabigizemo uruhare no kubishyira mu bikorwa biroroha, imishinga ishyirwamo ingengo y’imari nanone iza isubiza ibibazo by’abaturage kuko aribo bayitanze. Aba bayobozi b’imirenge bagiye kudufasha kugirango ibitekerezo bizamuka bibe byatowe n’abaturage.”
Rubaduka Samson avuga ko abahinzi bafatwaga kimwe n’abandi gusa ngo kuba uyu mushinga ugiye kwibanda kuri bo bigiye kubafasha gukemura ibibazo by’abahinzi. Gusa ngo nk’Abajyanama ku nzego z’Umurenge n’Akarere bakwiye kurushaho kwgera abaturage babatoye.
Yagize ati “Abajyanama ku Kagari, Umurenge n’Akarere batowe bakwiye kwita ku nshingano zabo, bakamanuka bakaganira n’abaturage, bakababwira ibibazo bafite n’ibyo bifuza. Nkeka ko byaba inzira nziza kuko aribo babitoreye bityo bakwiye kubatumikira bazamura ibitekerezo byabo.”
Rubaduka Samson, ushinzwe igenamigambi mu Karere ka Kamonyi avuga ko uyu mushinga ugiye kurushaho kuzamura uruhare rw’umuturage mu gushyiraho imihigo
Kalimunda Jean Pierre, Umuhuzabikorwa w’uyu mushinga wa Transparency Rwanda ugamije kuzamura uruhare rw’ umuhinzi mu mihigo mu turere twa Kamonyi, Burera na Rubavu, avuga ko guhugura abayobozi b’Imirenge bizeye ko bizabafasha kumva ibyifuzo by’abaturage maze umutrage agashyirwa ku isonga.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.