Amakuru aheruka

Kamonyi: Abarokotse Jenoside 263 batagira akazi bagiye guterwa inkunga

Published on

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buvuga ko bugiye gutera inkunga  imishinga y’Urubyiruko  263  rukomoka mu Miryango yarokotse  Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buvuga ko bugiye gutera inkunga imishinga y’urubyiruko 263 rukomoka mu miryango yarokotse Jenoside

 Mu Kiganiro n’abanyamakuru, Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Kamonyi Uwiringira Marie Josée avuga ko bagiye gutera inkunga urwo rubyiruko kubera ko rudafite aho rukura igishoro.

Uwiringira yavuze ko iyo mishinga yiganjemo iyo ubuhinzi n’ubworozi, ariko bikajyana n’ubushobozi Akarere gafite.

Ati “Mu gihe twitegura kwibuka ku nshuro ya 28  Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata yo mu 1994, twifuza gutera inkunga imishinga y’Urubyiruko cyane  rurangije amashuri rutagira akazi.”

Yavuze ko ku ikubitiro bazakira imishinga y’Urubyiruko igera kuri 263 aho buri mushinga bazawuha ibihumbi 200 ari nayo menshi Akarere gateganya gutanga muri iki gikorwa.

Uyu Muyobozi yavuze ko  hari inkunga y’ingoboka ihabwa abaturage muri rusange n’abarokotse Jenoside batishoboye by’umwihariko bifuza ko bazajya bacunga neza.

Uwiringira avuga ko iyo mishinga imaze gusuzumwa ko igisigaye ari ukuyitera inkunga, akavuga ko ku bufatanye na MINUBUMWE bazajya bafasha abatishoboye muri bo kugira ngo bivane mu bukene.

Ati ”Buri mwaka tugira Abarokotse Jenoside twubakira amacumbi.”

Gusa Ubuyobozi bw’Akarere buvuga  ko  hari abarokotse 165 bafite  inzu zishaje bagiye  gusana.

Bukavuga kandi ko hari  abagera ku bantu 112 batagira amacumbi bateganya kubakira.

Mu Karere ka Kamonyi Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda bahabwa inkunga y’ingoboka ni abantu bagera ku 2072.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi

1 Comment

Popular Posts

Exit mobile version