Itsinda ryaturutse mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ryo mu Misiri riyobowe na Brig Gen Ahmed Ibrahim Mohammed Alam El Deen bari gukora urugendo shuri rujyanye no kwigira ku mahugurwa y’ibanze agenerwa ba Ofisiye bari mu myitozo ya Gisirkare mu Rwanda.
Iri tsinda ryakiriwe ku cyicaro cya Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda
Uruzinduko rw’aba bofisiye ruje rukurikira urw’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Misiri (Egypt) Lt Gen Mohamed Farid wayoboye itsinda ry’abasirikare bakuru basuye u Rwanda kuva tariki ya 27 kugeza ku wa 29 Gicurasi 2021.
Iri tsinda ririmo n’abasirikare bane barimo gusoza amasomo y’abofisiye, ryasuye Ingabo z’u Rwanda kuva ku Cyumweru taliki ya 16 kugeza kuri uyu wa Kane ku ya 20 Mutarama 2022.
Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yatangaje ko iri tsinda rigizwe n’abanyeshuri n’umuyobozi wabo basuye icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda giherereye mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo.
Kuwa 18 Mutarama 2022 bakiriwe na Maj Gen Ferdinand Safari, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Politiki n’Imikorere muri Minisiteri y’Ingabo na Col Chrstostom Ngendahimana, Umuyobozi wa J3, mu izina ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo.
Maj. Gen. F. Safari yashimye umubano mu bya gisirikare usanzwe urangwa hagati y’u Rwanda na Misiri, anaha ikaze abo banyeshuri n’umuyobozi wabaherekeje abifuriza kugirira ibihe byiza mu Rwanda.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.