Amakuru aheruka

Irushanwa ry’ibiganiro mpaka by’abanyeshuri ryanyuzemo Miss Jolly na Grace rigiye guca kuri Televiziyo

Published on

Irushanwa ry’ibiganiro mpaka rihuza abanyeshuri bo mu bigo binyuranye by’amashuri yisumbuye mu Rwanda, rizwi nka ‘iDebate TV Championship’ ryanyuzemo Miss Mutesi Jolly na Ingabire Grace, rigiye guca kuri Televiziyo.

Bamwe mu banyeshuri bitabiriye ibi biganiro mpaka

Iri rushanwa ryari risanzwe ribera mu bigo by’amashuri bitandukanye, rikaba rigiye no guca kuri KC2, rihuza abanyeshuri bo mu bigo bitandukanye bakajya impaka ku nsanganyamatsiko iba yateguwe, mu rwego rwo gutinyura urubyiruko kuvugira mu ruhame no gukarishya ubumenyi bwabo.

Adelphe Rugundana umuhuzabikorwa mu muryango iDebate utegura ibi biganiro mpaka, avuga ko iki gikorwa kibera mu bigo binyuranye byo mu Mujyi wa Kigali n’Intara y’Iburasirazuba, gusa ngo n’ibigo byo mu zindi Ntara biba bishobora kubyitabira binyuze muri izi Ntara.

Avuga ko bifuje gutambutsa ibi biganiro kuri televiziyo kugira ngo abanyeshuri bo mu Gihugu bose babashe kubyibonamo kuko bikomeje gutanga umusaruro mu gutinyura urubyiruko mu kuvugira mu ruhame ndetse no kubakarishya ubumenyi kuko bitera abanyeshuri inyota yo gusoma.

Ati “Twatekereje kugira ngo n’ibindi bigo by’amashuri tudakorana na byo bitubone, bimenye icyo dukora muri iryo rushanwa.”

Adelphe Rugundana avuga ko ibi biganiro mpaka nibitambuka kuri Televiziyo bizanatuma abaturarwanda bamenya ibitekerezo by’abana ku buryo byanafasha inzego igenamigambi muri gahunda z’uburezi.

Ibiganiro mpaka by’uyu mwaka, bizakorwa ku nsanganyamatsiko yuburezi ku buryo bizagira uruhare runini mu iterambere ry’uru rwego rufatiye runini iterambere ry’Igihugu.

Bruno Bugingo uyobora uyu muryango wa iDebate avuga kandi ko ibi biganiro bigira uruhare mu gutegura urubyiruko kugira ngo ruzabashe kujya mu mirimo rufite ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo kandi rubasha gutanga ibitekerezo bifatika.

Ati “Umunyeshuri utangiye gutekereza kuri politiki za Leta akiri mu mashuri yisumbuye urumva ko mu myaka itatu cyangwa ine hari icyo twamwitegamo.”

Iri rushanwa rizajya ritambuka kuri KC2 buri wa Gatanu w’icyumweru saa mbiri z’umugoroba kuva kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Werurwe, rizahuza ibigo 16 birimo umunani byo mu Mujyi wa Kigali n’ibindi umunani byo mu Ntara y’Iburasirazuba.

Iri rushanwa rizajya rihuza abanyeshuri batatu bo mu kigo cy’ishuri kimwe n’abandi batatu bo mu kindi, rizanatangwamo ibihembo aho batatu bazaba aba mbere bazahabwa mudasobwa kuri buri umwe ndetse n’ibindi bihembo.

Bruno na Adelphe bavuga ko bifuza ko iki gikorwa kigera ku banyeshuri bose

Miss Jolly na Grace banyuzemo

Bruno Bugingo avuga ko umusaruro w’ibi biganiro mpaka mu banyeshuri bimaze imyaka 10, wigaragaza kuko hari bamwe mu babyitabiriye byagiye bigirira akamaro.

Ati “Nko muri Miss Rwanda, harimo babiri babaye ba Miss Rwanda [atari ukuvuga ngo ni ibisonga] banyuze muri gahunda zacu, nka Miss Jolly na Miss Grace.”

Avuga kandi ko hari n’abandi banyuze muri iyi gahunda, bari mu mirimo ikomeye nko muri za banki kandi ko baba buzuza inshingano zabo neza ku buryo natwashidikanya ko iyi gahunda yabigizemo uruhare.

Iyi gahunda ituma urubyiruko rukora ubushakashatsi

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

Click to comment

Popular Posts

Exit mobile version