Amakuru aheruka

Inzu Abanyakigali bategeramo imodoka mu isura nshya iteye amabengeza

Published on

Umujyi wa Kigali wagaragaje ishusho y’inzu z’ubwugamo zizashyirwa hamwe mu hategerwa imodoka zitwara abagegnzi, zizaba zikozwe mu buryo bugezweho.

Izi nzu zizaba zikozwe mu buryo bugezweho

Ubutumwa buherekejwe n’amafoto agaragaza imiterere y’izi nzu yashyizwe kuri Twitter y’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kuri uyu wa Kabiri, aherekejwe n’ubutumwa bugaragaza uko zizaba ziteye.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, buvuga ko ubu bwugamo buzaba burimo aho gucomeka tephone mu gihe umuntu yifuza kurahura umuriro muri telephone ye ndetse zikazaba zirimo internet y’ubuntu.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali butangaza ko igice cya mbere cy’uyu mushinga, kizatangirana n’inzu z’ubwugamo 20 zizubakwa ku muhanda Airport -Chez Lando- Gishushu- Kimihurura-Payage.

Bukavuga kandi ko igice cya kandi na cyo kizahita gikurikiraho mu yindi mihanda itandukanye yo muri Kigali kikazaba kigizwe n’inzu 22 z’ubwugamo ku batega imodoka

Umujyi wa Kigali usanzwe ushyiraho ibikorwa bigamije kurimbisha uyu mujyi urahirirwa ubwiza n’abatari bacye birimo gutera ibiti no gushyiraho ubusitani burimo indabo zitohagiye.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kandi buherutse kongera ibikorwa by’imyidagaduro aho ibice bibuzwamo kunyuramo ibinyabiziga [Car Free Zone] byagiye byongerwa.

Mu minsi ishize, ahazwi nko mu Biryogo mu Karere ka Nyarugenge, hashyizwe igice gikomwemo ibinyabiziga, cyanarimbishijwe mu buryo bw’ubugeni kizajya kifashishwa n’abajya kuhafatira ifunguro cyangwa icyo kunywa.

Nanone kandi ku Gisimenti hari umuhanda wahawe igihe uzajya uba ubujijwemo kunyuramo ibinyabiziga mu minsi igize impera z’icyumweru ikazajya yifashishwa n’abasanzwe bahafite ibikorwa by’ubucuruzi bw’ibinyobwa n’ibiribwa kuzajya bakiriramo abakiliya.

 UMUSEKE.RW

Click to comment

Popular Posts

Exit mobile version