Izamamaza

INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA BYUKUSENGE Clarisse RUSABA GUHINDURA IZINA

Published on

INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA BYUKUSENGE Clarisse RUSABA GUHINDURA IZINA

Uwitwa BYUKUSENGE Clarisse mwene KARIBUSHI NDEGEYA Blaise na UWAMARIYA Valérie, utuye mu Mudugudu wa Bwiza, Akagari ka Kibaza, Umurenge wa Kacyiru, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, uboneka kuri telephone No 0789920838;

Yasabye uburenganzira bwo guhindura amazina asanganywe, BYUKUSENGE Clarisse, agasimbuza izina BYUKUSENGE amazina KARIBUSHI UMUTONI, n’izina Clarisse akarisimbuza izina Joëlla bityo akitwa KARIBUSHI UMUTONI Joëlla mu irangamimerere;

Impamvu atanga ni uko amazina BYUKUSENGE Clarisse ari amazina yiswe na nyina ubwo yavukaga, akavukira mu rugo rwa sekuru ubyara nyina, uyu akamwita atabyumvikanyeho na se.

Indi mpamvu ni uko ise umubyara yamwemeye nk’umwana we amaze kuba mukuru, amwakira mu muryango we, amuha izina ry’umuryango ariryo KARIBUSHI ndetse yongeraho izina UMUTONI, anasimbuza izina Clarisse, izina Joëlla kubera ko izina Clarisse, umwana we aryitiranwa n’umugore we bashyingiranywe.

Akaba asaba kwemererwa, binyuze mu nzira zemewe n’amategeko, guhindura amazina BYUKUSENGE Clarisse akayasimbuza amazina KARIBUSHI UMUTONI Joëlla bityo akitwa KARIBUSHI UMUTONI Joëlla mu gitabo cy’irangamimerere kirimo inyandiko.

********

Click to comment

Popular Posts

Exit mobile version