Ubuzima

Indwara y’umutima, iya mbere mu zihitana abagore benshi ku isi

Published on

Indwara y’umutima ni yo iza ku mwanya wa mbere ku isi, mu zihitana umubare munini w’abagore n’abakobwa. Ni ibyagaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cyita ku buzima muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (US Centers for Disease Control and Prevention).

Iki kigo kigaragaza ko mu mwaka wa 2020, abagore 314.186 bapfuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umwe muri batanu yahitanywe n’indwara y’umutima.

Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko muri uwo mwaka, abagore basaga miliyoni 60 bo muri Amerika (44%), bari bafite ibibazo bitandukanye byabakururiye indwara y’umutima.

Ni mu gihe mu bagore basaga miyiloni 56, ni ukuvuga 44,3%, bari bafite umuvuduko w’amaraso uri hejuru, aho ugaragazwa nk’imwe mu mpamvu itera indwara y’umutima.

Muri abo bagore bibasiwe n’indwara y’umuvuduko w’amaraso uri hejuru, abenshi muri bo bari abirabura kuko bari 60%.

Tugarutse ku ndwara y’umutima, bigaragazwa ko itibasira abagore cyangwa abakobwa bari mu kigero kimwe cy’imyaka runaka, ahubwo hibasirwa abo mu myaka itandukanye.

Bimwe mu byo ubu bushakashatsi bwashyize ku rutonde nk’impamvu ituma abagore benshi bahitanwa n’indwara y’umutima, ni umubyibuho ukabije, indwara ya diyabete, kunywa itabi, kudakora imyitozo ngororangingo, kunywa ibisindisha byinshi, umunaniro ndetse n’agahinda gakabije.

Safi Emmanuel

 

Click to comment

Popular Posts

Exit mobile version