Amakuru aheruka

Impano nshya mu muziki! Last Born yasohoye indirimbo yise “Bucura” -VIDEO

Published on

Umubare w’abahanzi bakorera umuziki hanze ya Kigali benshi bahamya ko utarazamuka cyane, icyakora uko iminsi yisunika hari abagenda batinyuka bakawinjiramo ndetse bagaragaza n’ubushake, Muhire Aslam ni umwe mu bahanzi bavuga ko binjiye mu muziki ubutareba inyuma.

Muhire Aslam wiyise Last Born mu muziki avuga ko yinjianye imbaraga mu muziki

Ibi uyu muhanzi ukoresha amazina ya Last Born mu muziki yabibwiye UMUSEKE nyuma yo gushyira hanze indirimbo ‘Bucura’ afata nk’iya mbere ifunguye intangiriro ye mu muziki agiye gukora afite gahunda.

Iyi ndirimbo nshya “Bucura” ya Last Born ikubiyemo ubutumwa bwo kubwira umuntu wese ko azagera ku ndoto ze mu gihe azashyiramo imbaraga ndetse agakora cyane akirinda ibimuca intege.

Yagize ati “Kabone nubwo wahura n’ibigeragezo binyuranye ariko iyo ushyizemo imbaraga birangira ugeze ku nzozi zawe.”

Avuga ku muhate agiye gushyira mu muziki, Last Born yagize ati ”Natangiye mu 2021, Mbere nagorwaga no kuba ntarabiha umurongo ngo numve ko aribyo ngiye gukora ariko ubu meze neza namaze gufata gahunda.”

Last Born avuga ko nk’umuhanzi agiye gushyira itafari rye ku iterambere ry’umuziki, afite ibihangano byinshi agiye gushyira hanze harimo indirimbo ‘Ijipo’ ari kumwe n’umuhanzi mushya witwa Afrique ugezweho mu ndirimbo Agatunda na EP iri gutunganywa.

Umuziki we wibanda ku gushimisha abantu, akora injyana zose by’umwihariko Hip Hop.

Last Born avuga ko ubu yiteguye neza gukora umuziki ashyizeho umuhate ndetse ari ibintu biteguye.

Uyu muhanzi asanzwe abarizwa mu nzu ifasha abahanzi yitwa Jidenna Music ibarizwa mu Karere ka Rusizi.

Indirimbo ‘Bucura’ yakozwe na Renstar Beatz inonosorwa na Winner Beatz & Genious Beatz, amashusho yatunganyijwe na Onesme.

Reba amashusho y’indirimbo Bucura ya Last Born

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Click to comment

Popular Posts

Exit mobile version