KICUKIRO – Ahagana saa moya z’umugoroba kuri uyu wa gatanu tariki ya 07 Mutarama 2022, imodoka yo mu bwoko bwa Benz yafashwe n’umuriro iparitse mu rugo irashya irakongoka.
Imodoka yo mu bwoko bwa Benz yahiye irashya irakongoka
Nta muntu iyi mpanuka yahitanye uretse guteza impagarara mu Murenge wa Kagarama, Akagari ka Rukatsa umudugudu wa Mpingayanyanza muri Kicukiro.
Amakuru agera k’UMUSEKE ni uko ubwo iyi modoka yari iparitse mu gipangu yafashwe n’inkongi y’umuriro hataramenyekana icyayiteye, humvikanye induru y’abantu batabaza ngo bayizimye.
Abaturage bavuga ko ubwo babonaga imyotsi n’umuriro bizamuka mu gipangu binjiye biruka bazana igitaka na kizimyamwoto kugira ngo bayizimye ariko birananirana kuko yari yafashwe n’umuriro mwinshi.
Usibye iyi modoka yahiye nta bindi bintu byahiriye muri iki gipangu kuko abaturage bahise batangira gusohora ibintu mu cyumba cyegeranye aho iyi modoka yari iparitse.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.