Amakuru aheruka

Imisifurire igezweho mu mupira w’amaguru Robot zigiye kwitabazwa mu kibuga

Published on

Abu Dhabi muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, guhera kuri uyu wa Kane tariki 3 kugeza tariki 12 Gashyantare 2022, haratangira gukinwa imikino y’igikombe cy’Isi cy’Amakipe yatwaye ibikombe iwabo (FIFA Club World Cup), aho bwa mbere robot ari zo zisifura imikino.

Robot izajya iha amakuru VAR na yo bayahe Umusifuzi wo hagati mu buryo bwihuse

Ni imikino itegerejwe na benshi kubera ubwo buryo bundi bw’imisifurire itamenyerewe, irimo umusifuzi w’umukorano (Robot), uzajya ufasha abasifuzi bo hagati gufata ibyemezo byihuse.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA), ryatangaje ko iryo gerageza mu gihe ryatanga umusaruro, ubwo buryo buzakoreshwa mu gikombe cy’isi gihuza ibihugu giteganyijwe kuba muri uyu mwaka kikazabera muri Qatar.

Umuyobozi wa FIFA ushinzwe ikoranabuhanga no guhanga udushya mu mupira w’amaguru, Johannes Holzmuller yagize ati “Turizera cyane ko kubona aya makuru mashya bishobora kugira ingaruka nziza ku mukino, binyuze mu guhitamo uburyo bwo gufata ibyemezo.”

Uwo musifuzi (robot) biteganyijwe ko azifashishwa muri iryo rushanwa afite inshingano zo kureba niba mu mukino habayeho kurarira cyangwa nta byabaye.

Stade izajya iberaho umukino izajya iba iriho Camera nyinshi zifasha uyu musifuzi mu gutanga amakuru yihuse, by’umwihariko mu gihe umukinnyi yaraririye Camera izajya ihita iha ubutumwa uyu musifuzi ubundi na we ahite abuha VAR, izajya na yo imenyesha Umusifuzi wo mu kibuga hagati.

Ni igikorwa biteganyijwe ko kizajya kimara nibura igice cy’isegonda kugira ngo umusifuzi wo hagati abe yabonye ubutumwa bumufasha gufata ibyemezo byihuse.

Chelsea niyo kipe ya mbere yo mu Bwongereza izakorerwaho iryo suzuma, nyuma yo kwegukana Champions League i Burayi, mu mukino ishobora guhuramo hagati ya Al Hilal na Al Jazira, cyangwa tariki 9 Gashyantare 2022, ubwo iyo mikino izaba igeze muri ½ cy’irangiza.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

1 Comment

Popular Posts

Exit mobile version