Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ingengabihe y’imikino yo kwishyura, imikino y’umunsi wa 16 wa Shampiyona izakinwa tariki 12 Gashyantare, na tariki 13 Gashyantare, 2022.
Mukura VS iheruka gutsinda APR FC izahita ikina na Rayon Sports
Umukino w’umunsi Mukura VS ya 7 ku rutonde rw’agateganyo izakira Rayon Sports ya gatatu, kuri uwo wa Gatandatu tariki 12 Gashyantare, 2022 Gasogi United i Kigali kuri Stade Regional niyo izabanza gukina saa sita n’igice z’amanywa (12h30) na Marines FC, mu gihe umukino wa gatatu kuri uwo munsi uzahuza Gorilla FC ya 15 izakira Kiyovu SC ya kabiri ku rutonde.
Ku Cyumweru tariki 13 Gashyantare, 2022 dore imikino iteganyijwe
AS Kigali VS Espoir FC
Rutsiro FC VS Etincelles FC
Police FC VS Etoile de l’Est
Bugesera FC vs Musanze FC
Gicumbi FC VS APR FC
Mu mikino 15 ibanza APR FC irayoboye n’amanota 34, ikurikiwe na Kiyovu Sports Club ifite 29, Rayon Sports ikurikiye ifite 26, mu gihe Gorilla FC na Etincelles ziherekeje izindi zifite amanota 11 buri imwe.
[pdf-embedder url=”https://p3g.7a0.myftpupload.com/wp-content/uploads/2022/02/PNL_2nd-Leg-Fixtures.pdf” title=”PNL_2nd Leg Fixtures”]
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.