Amakuru aheruka

Ikirangirire Eddy Kenzo wo muri Uganda yageze mu Rwanda

Published on

Umuhanzi  w’ikirangirire muri Afurika y’Iburasirazuba no muri Afurika yose, Edrisah Musuuza uzwi nka Eddy Kenzo, yamaze kugera mu Rwanda, yakirwa na Bruce Melodie bafitanye umushinga.

Eddy Kenzo yakiriwe ku kibuga cy’indege na Bruce Melodie (Photo/Inyarwanda)

Uyu muhanzi umaze kubaka izina mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba no ku Mugabane wa Afurika, yageze mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 24 Gashyantare 2022.

Ubwo yageraga ku Kibuga cy’Indege i Kanombe, yakiriwe n’Umuhanzi Bruce Melodie wari wagiye kumwakira, bakaba banafitanye umushinga wo gukorana indirimbo.

Eddy Kenzo akigera mu Rwanda, yahise ajyana na Bruce Melodie, kuri hotel agiye kuruhukiramo ubundi bagatangira umushinga wabo.ifoi

Umuhanzi Bruce Melodie akomeje kwisunga abahanzi mpuzamahanga biganjemo abo mu karere bagakorana indirimbo, kuko Eddy Kenzo abaye uwa gatatu nyuma ya Harmonize wo muri Tanzania, Khaligraph Jones wo muri Kenya ndetse na Nak wo muri Australia.

Biteganyijwe ko igikorwa cyo gukorana iyi n’Umunya-Uganda Eddy Kenzo, kizamara iminsi itatu aho biteganyijwe ko bazakorana indirimbo y’amajwi n’amashusho.

Eddy Kenzo wegukanye ibihembo binyuranye ku mugabane wa Afurika, agiye gukorana na Bruce Melodie nyuma y’igihe gito uyu muhanzi nyarwanda ashyize hanze indirimbo yise izina.

Bruce Melodie kandi aritegura kwitabira igitaramo yatumiwemo na Harmonize kiswe Afro East Carnival kizaba mu ntangiro z’ukwezi gutaha kwa Werurwe.

UMUSEKE.RW

Click to comment

Popular Posts

Exit mobile version