Amakuru aheruka

Ikipe y’Igihugu Amavubi yongeye gutsindwa na Ethiopie

Published on

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Carlos Alós Ferrer, yatangaje ko nubwo ikipe ye yatsinzwe na Ethiopie mu mukino wa gishuti, hari amahirwe menshi yo kuba yakwitwara neza imbere na Bénin.

Ku Cyumweru, tariki 19 Werurwe 2023 Ikipe y’Igihugu Amavubi yatsinzwe n’iya Ethiopie igitego 1-0 mu mukino wa gicuti. Wari umukino utegura indi ibiri ikomeye u Rwanda rugomba gukina n’Ikipe y’Igihugu ya Bénin, mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizaba umwaka utaha.

Nyuma y’umukino Abanyarwanda benshi bakurikira umupira w’amaguru bagaragaje kutishimira uyu musaruro, cyane ko bumvaga Ethiopie yari iherutse kubasezerera mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu Gihugu (CHAN), ari umwanya wo kuyihimuraho.

Nyuma y’umukino, Umutoza Carlos Alós Ferrer, yatangaje ko atishimiye umusaruro yabonye ariko nanone ko Abanyarwanda badakwiye gucika intege kuko yarimo atekereza kuzatsinda Bénin.

Yagize ati ” Birumvikana ntabwo twishimye kuko ntiwatsindwa ngo unezerwe. Gusa icyo twashakaga twakigezeho kuko twifuzaga guha umwanya buri mukinnyi.”

“Ethiopie yateguye uyu mukino ishaka gutsinda kuko yakoze impinduka ya mbere ku munota wa 65 kandi njye nari namaze guhindura abakinnyi icumi. Muri rusange ni umukino nafashe nk’imyitozo y’uwa Bénin.”

Abajijwe ku kuba ikipe ye kubona ibitego bikomeje kuba iyanga, Carlos yavuze ko bikiri ikibazo ariko yishimira ko nibura baba baremye uburyo bwabyo.

Ati ” Turacyafite ikibazo cyo gutsinda ibitego ariko nkomeje kubigisha kurema uburyo bwinshi imbere y’izamu. Igisigaye ni ukwizera ko n’ibitego bizaboneka kuko mu mupira w’amaguru byose birashoboka, dushobora no kuzatsinda Bénin ibitego bitanu.”

Biteganyijwe ko iyi kipe iragera i Cotonou muri Bénin kuri uyu wa Mbere, aho igomba kuzahurira n’abakinnyi batanu barimo umunyezamu Hakizimana Adolphe wagiye gusimbura Kwizera Olivier wagize imvune ku munota wa nyuma ntiyitabira.

Hari kandi Rafael York, Imanishimwe Emmanuel, Steve Rubanguka na Mutsinzi Ange.

Umukino ubanza Bénin izakiramo u Rwanda uteganyijwe ku wa Gatatu, tariki 22 Werurwe 2023 i saa 17:00 kuri Stade l’Amitie. Uwo kwishyura uzabera i Huye ku ya 27 Werurwe 2023.

Aya makipe yombi ari mu itsinda L, aho u Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu n’inota rimwe, Bénin iri ku mwanya wa nyuma nta nota ifite. Ikipe iyoboye iri tsinda ni Sénégal ifite amanota atandatu na Mozambique ifite ane.

Click to comment

Popular Posts

Exit mobile version