URwanda na Uganda ni ibihugu bifite byinshi bihuriyeho by’umwihariko ni ibinyamuryango mu umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba(EAC).Ni ibihugu bifitanye amateka akomeye by’umwihariko ku mubano ubihuza. Gusa mu bihe bitandukanye byakunze kurangwa no kutumva ibintu kimwe.
Abanyarwanda bari muri Uganda banyuze i Gatuna bagaruka mu gihugu kuri iki cyumweru. (Photo IGIHE)
URwanda rwakunze kuvuga ko Uganda ihohotera Abanyarwanda batuye, bakorera muri iki gihugu no gushyigikira imitwe ishaka guhungabanya umutekano, Uganda nayo ikavuga ko inzego z’ubutasi z’ uRwanda ziyinjirira ,zikahakorera ibikorwa bihungabanya umutekano wayo.
Uko kutumvikana kwarakomeje ndetse hifashishwa abakuru b’ibihugu hagamijwe kurebwa uko umubano hagati y’ibihugu byombi wazahuga.
Ku ikubitiro kuwa 2 Gashyantare 2020 Perezida wa Angola, Joao Laurenco ,na Perezida Felix Tshisekedi babaye abahuza ndetse hiyemezwa ko ibibazo byari bihari bishyirwaho iherezo, icyo gihe hafashwe imyanzuro itanu ikubiye mu masezerano abakuru b’ibihugu bya Uganda n’URwanda bagiranye.
Muri iyo myanzuro harimo ko buri ruhande rugomba guhagarika ibikorwa byagaragara nko gufasha gutera inkunga y’amafaranga gutoza cyangwa gufasha gucengera imitwe igamije guhungabanya igihugu , harimo ko buri ruhande rugomba kurengera no kubaha uburenganzira bw’abaturage ba buri gihugu.
Kuva kuwa 28 Gashyantare 2019 URwanda rwafashe icyemezo cyo gufunga umupaka wa Gatuna uruhuza na Uganda ndetse runaburira Abanyarwanda kwitonda kwerekeza muri icyo gihugu nyuma yo kugaragara ko hari abahohoterwa.
Gusa kuwa 22 Gicurasi muri uwo mwaka imodoka nini zitwara ibicuruzwa byemerewe kugenda.
Nyuma y’imyaka itatu uyu mupaka ufunze, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’uRwanda, yemeje ko kuri uyu wa 31 Mutarama 2022 ugomba gufungurwa.
Iki cyemezo cyabanjirijwe no guca amarenga kwa Lt Gen Muhoozi Kainerugaba , umujyanama wa Perezida Museveni mu by’umutekano akaba n’umuhungu we ko umubano hagati y’ibihugu byombi wakongera kuba mwiza.
Kuwa 22 Mutarama ubwo Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yaganiraga na Perezida Kagame, yavuze ko yanyuze n’ ibiganiro bagiranye kandi yizeza ko hari umusaruro uzabivamo, ari nabyo byashingiweho umupaka wa Gatuna ufungurwa nk’uko byemejwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’uRwanda.
Abanyarwanda banyuzwe n’icyemezo cyafashwe…
Rutagengwa Adolphe, atuye mu Murenge wa Nyarugunga ,Akarere ka Kicukiro, yabwiye UMUSEKE ko yanyuzwe n’icyemezo cyafashwe cyemerera gufungura umupaka kuko afite abana bigaga muri Uganda ariko bakaba baburaga uburyo bajyayo.
Uyu yavuze kandi ko gufungura umupaka wa Gatuna bizatuma ibikorwa by’ubucuruzi birushaho gutera imbere.
Ati “Njye ni inyungu nini cyane kuri njye, nk’ubu hari inyungu yerekeranye no ku ruhande rw’uburezi, abana bacu babaga hakurya bakigirayo, twumvaga bidufashije cyane”.
Yakomeje ati “Ikindi ibyerekeye ubucuruzi bizagabanya ibiciro kuko ibyo twabonga bizamuka buri munsi, amavuta yarazamutse, isabune nayo ni uko kandi ibyinshi byavaga hariya , ukabona ko byoroheje abacuruzi bakabigiriramo inyungu, ari leta yabigiriramo inyungu kandi natwe twabigiriramo inyungu.”
Kuri iki cyumweru, i Gatuna abantu bishimiye ko umupaka wongeye gufungurwa (Photo IGIHE)
Ubukungu bwitezweho kuzahuka…
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, nk’Akarere kegereye umupaka wa Gatuna, Nzabonimpa Emmanuel,aheruka kubwira itangazamakuru ko kuwufungura bifitiye inyungu nyinshi abaturage harimo n’uko ubuhahirane hagati y’abaturage buziyongera bigafasha guteza imbere ibikorwa by’ubucuruzi.
Ati “ Numva ko mu nyungu nyinshi ziri imbere ari ubuhahirane kuko ni isoko ryagutse, twari dufite amasoko ya Ayabaramba na Rubaya yaremwaga n’abaturutse hakurya ugasanga amafaranga arinjira natwe tukabateza imbere, wareba amasoko ya Kabale ukagera Kampala n’ayandi ugasanga ni urujya n’uruza , twumva ari umugisha kandi tubyishimiye n’abanyaGicumbi mu kuba urujya n’uruza rugiye kwiyongera, ubuhahirane bukazamuka.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi yavuze ko hari abambukaga umupaka binyuranyije n’amategeko, bitewe n’ababaga bafite imirimo bakorera muri Uganda ariko kuba umupaka ufunguwe bizagabanya abambukaga binyuranyije n’amategeko.
Impuguke mu bukungu akaba n’umusesenguzi, Habyarimana Straton,yabwiye UMUSEKE ko kuba umupaka ugiye kongera gufungurwa bigiye kongera guteza imbere ibikorwa by’ubucuruzi by’umwihariko Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’ibihugu by’uRwanda na Uganda bibarizwamo.
Ati “Kuba urujya n’uruza rutakoraga neza kubera kariya kabazo,nkeka byari gukoma mu nkokora ubuhahirane mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, kuba babifunguye,tubibona muri iyo shusho yagutse, ubucuruzi bwambukiranya imipaka bwari bumaze gufata intera igaragara, bwagendaga buzamuka umwaka ku wundi ariko kuva ibibazo byaba bwari bwaragabanyutse.”
Yakomeje ati “ Bishatse kuvuga ko amafaranga twinjizaga muri ubwo bucuruzi ntiyaragihari,abantu batungwaga n’ubwo bucuruzi ntabwo bari bagifite akazi, amafaranga yasorwaga ku mupaka ntiyarakiboneka,Ibyo byose babifunguye amafaranga agiye kongera kuboneka.”
Habyarimana yavuze ko asanga gufungurwa ku mupaka bitazagira uruhare runini mu kumanuka kw’ibiciro ahanini bitewe n’uko byazamuwe n’ingaruka za COVID-19, ibihugu birimo.
Ku ruhande rw’uRwanda gufungura umupaka kubaye mu gihe gito Uganda nayo ikoze impinduka muri leta zirimo guhindura umuyobozi ukuriye ubutasi bwa gisirikare ( CMI),Maj.Gen Abel Kandiho wakunze kuvugwaho guhohotera Abanyarwanda , ibintu bigaragaza ubushake bwa Politiki mu kuzahura umubano w’ibihugu byombi.
Impuguke mu bukungu akaba n’umusesenguzi, Habyarimana Straton
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.