Amahanga

Ibihugu bigize CEDEAO byafunze imipaka ibihuza na Mali

Published on

Ishyirahamwe ry’ubutunzi ry’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Afurika, CEDEAO, kuri iki cyumweru tariki ya 09 Mutarama 2022 ryemeranyijwe gufunga imipaka yabyo na Mali no gufata ibihano bijyanye n’ubucuruzi kubera gutinza gutunganya amatora muri Mali bikorwa n’igisirikare cyakoreye Coup d’Etat ubutegetsi bwa Gisivile.

Inama yahuje ibihugu bigize CEDEAO yafatiye ibihano bikomeye igihugu cya Mali

Izi ngingo zavuye mu nama y’abakuru b’ibihugu bya CEDEAO yarebaga ibyashyikirijwe n’abategetsi b’inzibacyuho ba Mali yo gutegura amatora mu Ukuboza 2025 bivuye muri Gashyantare 2022 nk’uko bari babyemeye nyuma yo gufata ubutegetsi.

Mw’itangazo ryasoje iyi nama, ibihugu bya CEDEAO bivuga ko byasanze icyifuzo cyatanzwe na Mali kidashobora kwemerwa.

Ibihugu 15 bigize CEDEAO byavuze ko byemeranyijwe gufatira ibindi bihano by’inyongera igihugu cya Mali bigashyirwa mu bikorwa mu gihe cya vuba cyane.

Ibi bihano birimo gufunga imipaka y’ubutaka cyangwa mu kirere cya Mali, guhagarika guhanahana amafaranga, gufatira umutungo wa Mali uri muri Banki Nkuru ya CEDEAO no mu mabanki y’ubucuruzi.

Ubutegetsi bwa Mali buyobowe na Col Ismael Goita ntacyo buratangaza kuri iyi myanzuro bwafatiwe na CEDEAO.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Click to comment

Popular Posts

Exit mobile version