Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba yageze ku kibuga cy’indege cya Kanombe aje n’indege yihariye maze yakirwa n’abagize Ambasade ya Uganda mu Rwanda bayobowe na Charge d’Affaire, Mme Anne Katusime.
Ku ruhande rw’u Rwanda hari Brig Gen Willy Rwagasana uyobora ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu ndetse n’Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Col. Ronard Rwivanga.
Uyu musirikare kandi yaherukaga i Kigali ku wa 22 Mutarama 2022, aho yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame, ibiganiro byatanze umusaruro nk’uko icyo gihe byatangajwe na Guverinoma y’u Rwanda.
Mu gihe gito avuye mu Rwanda, ku wa 28 Mutarama 2022 nibwo Guverinoma y’u Rwanda yahise itangaza ko tariki ya 31 Mutarama, umupaka wa Gatuna uzafungurwa.
Gen Muhoozi ku wa Mbere yagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame
Lt Gen Muhoozi i Kigali…
Mu ruzinduko Lt Gen Muhoozi Kainerugaba agirira mu Rwanda, yabonye umwanya wo kuganira kandi na Perezida Paul Kagame akunze kwita “My Uncle”, baganira ku mubano w’ibihugu byombi nk’uko ibiro by’Umukuru w’Igihugu byabitangaje.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Werurwe 2022, Lt Gen Muhoozi yasuye kandi urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi, ashyira indabo ku mva irimo imibiri anunamira inzirakarengane zihashyinguye.
Mu gitabo cyandikwamo abasuye urwibutso, Lt Gen Muhoozi, yatangaje ko yababajwe n’ibyabaye mu gihugu ashimira abuyobozi bwatekereje gushyiraho urwibutso.
Ati “Mbabajwe n’ibyo mbonye kuri uru rwibutso rwa jenoside yakorewe Abaturage b’iki gihugu mu mwaka wa 1994. Ndashima ubuyobozi bw’iki gihugu buyobowe na Nyakubahwa Paul Kagame bwatekereje kubaka uru rwibutso kugira ngo abazavuka ejo hazaza batazasubira mu makosa yakozwe n’abababanjirije.”
Ahandi yasuye ni muri Kigali Arena anerekana ko akunda gukina Basketball
Lt Gen Muhoozi yeretswe amateka yo guhagarika Jenoside…
Lt Gen Muhoozi ku gicanunsi cyo kuri uyu wa Kabiri kandi yasuye Ingoro Ndangamateka yo guhagarika Jenoside iherereye ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo mu nyubako y’Inteko Ishingamategeko.
Ni ingoro igizwe n’ibice bitatu by’imbere ndetse n’ibibumbano bitandukanye byose bisobanura amateka yihariye yo guhagarika Jenoside.
Aha Lt Gen Muhoozi yeretswe urugendo rwose ndetse n’ubwitange ingabo zahoze ari iza RPA zakoresheje mu guhagarika Jenoside.
Yeretswe Kigali Arena, ifite umwihariko mu mikino…
Lt Gen Muhoozi yongeye kugaragara ari muri sitade ya Kigali Arena atera umupira mu nkangara. Amafoto ahishura ko ari umukunzi w’umukino w’intoki wa Basketball.
Kigali Arena na yo yemeje aya makuru kuri twitter, abayicunga batangaza ko yagenderewe n’uyu Mugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba.
Banditse ngo “Uyu munsi, Kigali Arena yakiriye Gen Muhoozi Kainerugaba, Umujyana wihariye wa Perezida akaba n’Umugaba Mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka mu rugendo rwe ku gicumbi cy’imikino n’imyidagaduro.”
Aha yatemberejwe ibyumba bitandukanye bigize iki kibuga ndetse nawe ubwe arakimishimira, afata umupira anaga mu nkangara nk’ikimenyetso cy’uko yanyuzwe na cyo no kwerekana ko ari umukunzi w’umukino wa Basketball.
Uyu mugabo agiriye uruzinduko mu Rwanda mu gihe hari hashize iminsi mike atangaje ko asezeye mu gisirikare, gusa gusezera kwe byabeshyujwe Ubuvugizi bw’Ingabo za Uganda, ndetse amakuru avuga ko na Perezida Museveni atabihaye umugisha amusaba kwisubiraho.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.