Amakuru aheruka

Hatangijwe gahunda yiswe ‘Ubuhuza mu nkiko’ igamije kugabanya ubutinde bw’imanza

Published on

Urukiko rw’Ikirenga mu Rwanda rwatangije gahunda yiswe Ubuhuza mu nkiko iri mu rwego rwo kugabanya imanza zatindaga mu inkiko ziburanishwa igihe kirekire.

Aba nyuma yo guhuzwa bafashe ifoto y’Urwibutso

Ubuhuza mu Nkiko n’imwe mu nzira yo gukemura impaka n’amakimbirane abantu bagirana bikarinda hitabanzwa Inkiko, ikindi n’uko bituma impande zombi ziburana zidakenera ababunganira mu mategeko.

Muri ubu buhuza buyoborwa na Perezida w’urukiko cyangwa Visi Perezida warwo, iyo ari kubahuza mu biganiro yiyambura umwenda w’ubucamanza akaba umuntu usanzwe, ubuhuza bwananirana ikirego gifunguye kigahita gitangwa mu rukiko abacamanza Bagakora akazi kabo.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 08 Werurwe 2022, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwahuje abantu bane bari bafitanye imanza n’ibigo bitandukanye harimo n’ibigo by’ubwishingizi.

Mbere y’uko urubanza ruregerwa Urikiko, Perezida w’urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, Udahemuka Adolphe yasabye ababuranyi kubanza kumvikana kukiregerwa noneho ababwira ko nibyanga aribwo ikirego cyakwakirwa n’urukiko, urubanza rukaba rwaburanishwa rugahabwa Inteko y’abacamanza iruburanisha.

Zimwe mu manza zahujwe zikarangira nta kirego gitanzwe mu rukiko, harimo urw’uwitwa Sebahakwa Joel wo muri Nyaruguru wari warareze sosiyete y’ubwishingizi yitwa Sanlam.

Sebahakwa yabwiye UMUSEKE ko yari yarareze Sosiyete y’ubwishingizi ya Sanlam mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuko yari yaranze kumuha indishyi z’akababaro z’umwana we w’imfura imodoka yagongeye i Shyorongi mu Ukwakira 2020 ifite ubwishingizi bwiyo Sosiyete agahita apfa.

Sebahakwa Joel ati ” Twasabye Sanlam ko yadufasha ikaduha indishyi z’akababaro ntiyadusubiza biba ngombwa ko twitabaza Inkiko, babonye twayireze bagirwa inama badusaba ubuhuza none nibyo byabaye none.”

Yavuze ko bitari ngombwa no kuza mu Nkiko kuko imodoka yose igenda mu muhanda ifite ubwishingizi, ko Sanlam icyo yari gukora gusa yari kubwira umuryango wabuze umwana icyo iwugomba mu rwego rwo kuwufata mu mugongo kuko nta kintu wabona wishyura umuntu wabuze umuntu we.

Yagize ati “Twasabye Sanlam Miliyoni 12Frw ariko mu buhuza byarangiye duhujwe twumvikana ko Sanlam igomba kumpa Miliyoni 7,6Frw.”

Byabaye mu bwumvikane nta yandi mananiza bagiriwe inama yo kudakomeza kuregana kuko imanza ntacyo zimaze zitwara amafaranga atari ngombwa .

Mu buhuza bwabereye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, kuri uyu wa kabiri hahujwe abantu bane bari baramaze kugeza ibirego byabo mu rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Batatu babashijwe guhuzwa barumvikana, Umwe birananirana ikirego cye gikomeza mu Rukiko, urubanza rukaba ruzaburanishwa mumizi ku matariki azagenwa n’urukiko.

N’ubwo ubuhuza mu nkiko ari ukugira inama ababuranye kugirango bahagarike imanza zitari ngombwa igikorwa gikorwa n’umucamanza yiyambuye umwambaro wabo witwa Toji ariko ntabwo ari itegeko ko Ubuhuza buba itegeko, iyo byanze Urubanza rusubira mu Rukiko rukaburanishwa.

Ubuhuza bwabereye mubiro bya Perezida w’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge

Perezida w’urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge Udahemuka Adolpher niwe wayoboye ubu buhuza bwabereye mubiro bye

Izi mpande zombi iyo binanirana urubanza rwa gusubizwa mu rurkiko rwisumbuye rwa Nyarugenge

Nyuma y’ubuhuza hafashwe ifoto y’urwibutso

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

AMAFOTO: NKUNDINEZA@2020

NKUNDINEZA JEAN PAUL / UMUSEKE.RW

Click to comment

Popular Posts

Exit mobile version