Hirya no hino mu gihugu abafite ubumuga bashimirwa ibikorwa bagenda bageraho bishimangira ko “kugira ubumuga bidasobanuye kubura ubushobozi” ari na yo mpamvu hakorwa ibishoboka ngo iki cyiciro cy’abaturage cye gusubira inyuma.
Imibare y’ibyavuye mu ibarura rusange rya 2022 yerekanye ko Abanyarwanda bafite imyaka kuva kuri itanu gusubiza hejuru bagera kuri miliyoni 11, 5 abagera ku 391.775 bakaba ari bo bafite ubumuga, barimo abagabo 174.949 n’abagore 216.826.
Ibi bivuze ko ku rwego rw’igihugu abaturage bangana na 3,4% by’abafite kuva ku myaka itanu gusubiza hejuru ari bo bafite ubumuga, mu bice by’icyaro hakabarizwa benshi (3,7%) ugereranyije na 2,8% mu mijyi.
Intara y’Iburasirazuba ni yo ifite umubare munini w’abafite ubumuga (3,7%) na ho Umujyi wa Kigali ukagira bake (2,3%).
Imibare yerekana ko 0,5 ku ijana ari bo bafite ubumuga bukomeye; 2,9% bafite uburi mu rugero naho kuri 3% buroroheje ariko uko abantu bajya mu zabukuru ni ko uburemere bw’ubumuga bwiyongera.
Ubumuga bwo kutabona ni bwo bwiganje bwagaragaye mu bagera ku 158.712 bangana na 1,4% hagataho ubw’ingingo bufitwe n’abangana na 122.999 (1,1 %)
Ibarura rya 2022 rigaragaza kandi ko 79% bafite ubumuga bw’ubwoko bumwe naho 13% bafite bubiri icyarimwe, mu gihe abafite uburenze bubiri [bukomatanyije] bagera ku 8%.
Ubumuga bwo kutabona no kutumva bufitwe n’abagera kuri 16,3% bukurikiwe n’ubwo kutabona n’ubw’ingingo (14,4%) naho kutumva no kutavuga bagera kuri 12,4%.
Mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo ni ko gafite umubare munini w’abafite ubumuga (51%) mu gihe Akarere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo gafite abagera kuri 15%.
Mu baturage bo muri iki cyiziro, abagera kuri 31% bageze igihe cyo gushaka ntibigeze batera intambwe yo gushinga ingo ugereranyije na 45% bya bagenzi babo badafite ubumuga.
Abashatse byemewe n’amategeko bagera kuri 36% naho ababana batarasezeranye byemewe n’amategeko bagera kuri 17%.
Imibare kandi igaragaza ko mu bantu bafite ubumuga, abagera kuri 34 ku ijana batigeze bagera mu ishuri naho abagera kuri 14% baracyari ku ntebe y’ishuri.
Iri barura kandi ryasuzumye ibijyanye n’ubushobozi bwo gusoma no kwandika mu bafite ubumuga bigaragara ko abagera kuri 44% batabizi. Abagore 46% n’abagabo 40% nta bushobozi na buke bwo gusoma no kwandika bafite. Ababizi kandi benshi bagarukira ku Kinyarwanda gusa (56%).
Abanyarwanda bazi Icyongereza n’Igifaransa n’ubusanzwe ni bake ariko mu bafite ubumuga kuri abagera kuri 8% bazi Icyongereza ugereranyije na 21% batabufite.
Abagera kuri 30% by’abantu bafite ubumuga mu Rwanda bakoreshwa na bagenzi babo batabufite, iyi mibare ikaba iri hejuru mu Karere ka Nyagatare (41%) mu gihe iri hasi mu Karere ka Karongi (21%).
Mu mashuri yo mu Rwanda, hari aho abana bafite ubumuga n’abatabufite bigira hamwe hakaba ahandi bigoye bitewe n’ubwoko bw’ubumuga ku buryo hakenewe amashuri yihariye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango w’Abafite ubumuga bwo kutumva, kutavuga no kutabona, Musabyimana Joseph,Yagaragaje ko biterwa n’uko nta shuri na rimwe rihari rishobora kwakira abafite ubumuga nk’ubwo cyangwa ibindi bigo nk’uko usanga bimeze mu bindi bihugu, aho babanza gutegurwa ngo bazinjire mu burezi budaheza babashe kwigana n’abandi.
Ati “Mu bindi bihugu usanga hari n’abafite impamyabushobozi z’Ikirenga kandi bafite ubumuga bwo kutumva, kutavuga no kutabona. Urugero ni nko muri Kenya na Uganda. Uburyo bufasha abandi twe abacu ntibigeze babubona.”
Uyu muyobozi yavuze ko uretse n’abana bari mu kigero cyo kwiga hakenewe n’ikigo gifasha mu gusubiza mu buzima busanzwe abakuru bafite ubu bumuga batakaje ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo by’ibanze no kuvugana n’abandi bantu.
Nibura abantu 108.729 bafite kuva ku myaka 60 gusubiza hejuru mu Rwanda bafite ubumuga kandi 50% ntibageze mu ishuri.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare kigaragaza ko uko umubare w’abasaza n’abakecuru wiyongera ari ko biganisha ku bibazo birimo igabanuka ry’abafite imbaraga zo gukora mu gihugu na byo bifite ingaruka zo kongera ubukene, ikiguzi cyo hejuru cya serivisi z’ubuvuzi, gukenera kwitabwaho ari benshi, ubwigunge n’ibindi.
Mu mwaka ushize wa 2022, ku isi hose habarurwaga abagera kuri miliyoni 771 bafite imyaka kuva kuri 65 gusubiza hejuru, hafi 10% by’abatuye isi yose.