Abatubuzi b’imbuto y’imyumbati beretswe ko bataramenya agaciro ko gutubura imbuto nziza kuko hakigaragara ababikora mu buryo bwa magendu bakagurisha imbuto ziturutse ahantu hatizewe.
Babwiwe kandi ko mu rwego rwo guca akajagari kari mu buhinzi bw’imyumbati hashyizweho amategeko ahana abakora uyu mwuga batabifitiye uburenganzira.
Abatubuzi b’imbuto z’imyumbati bagaragaje imbogamizi bahura nazo zirimo kuba abahinzi bataramenya agaciro ko kugura imbuto nziza.
Nsanzimana François wo mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Nyamiyaga, kuva mu mwaka 2013 ni umutubuzi w’imbuto y’imyumbati avuga ko gutubura imbuto z’imyumbati bitoroshye ukurikije ibisabwa, bigahumira ku mirari kuba abahinzi bataramenya agaciro kabyo.
Uwimana Marie Alice wo mu Murenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza ukora ubuhinzi bw’imyumbati avuga ko abahinzi bacibwa intege no kugura imbuto mu gihe n’umusaruro babona babura aho bawugurisha.
Avuga ko hari abatubuzi b’imbuto y’imyumbati batanga imbuto zitizewe bigatera umuhinzi ibihombo.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi mu Rwanda, RAB, kivuga ko imbuto zifite inzira zicamo kugira ngo zigere ku muhinzi.
RAB ivuga ko hari abakora ubuhinzi bw’imyumbati mu kajagari bakitwaza ko imbuto runaka itihanganira indwara.
Yagaragaje ko mu mwaka wa 2020 hagiye ku isoko imbuto z’imyumbati zizewe zigera kuri 6 zirimo iziswe Buryohe, Gikungu, Nsize bashonje,Biseruka, Tebuka na Tegeza.
Muri izi mbuto, Enye zavuye mu bushakashatsi bwa RAB mu gihe izindi Ebyiri zakomotse i Bugande.
Bagaragaje kandi ko ikibazo cy’umusaruro ubura isoko gikwiriye kwigwaho mu maguru mashya kuko hari abahinzi beza imyumbati bakabura isoko, bavuga ko uruganda rwa Kinazi rudafite ubushobozi buhagije bwo kwakira umusaruro uturuka hirya no hino mu gihugu.
Abatubuzi b’imbuto 325 mu gihugu hose nibo bamaze kuvugurura ibyangombwa byabo mu bihingwa bitandukanye, ni mu gihe abo mu gihingwa cy’imyumbati bakibikora mu buryo bwa gakondo aho bagenda bahererekanya ingeri.
Abatubuzi b’imbuto y’imyumbati basabwe gucika ku buryo bwa gakondo.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.