Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko umuhanda umwe uri ku Gisimenti mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, uzajya ukumirwamo ibinyabiziga, ubundi abafite resitora n’utubari muri aka gace bawakiriremo abakiliya.
Byatangajwe n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kuri uyu wa Mbere tariki 21 Gashyantare 2022, aho iki cyemezo kizatangira gushyirwa mu bikorwa mu minsi igize impera z’iki cyumweru tariki 25 Gashyantare 2022.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko uyu muhanda wa KG 18 Ave uri ku Gisimenti ahasanzwe hakunze kuba utubari na Resitora nyinshi utazajya wemererwa kunyurwamo n’ibinyabiziga mu minsi igize impera z’icyumweru (Weekend) kuva saa kumi kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Muri Kamena 2021, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwari bwakoze igikorwa nk’iki mu Biryogo aho bwari bwabaye bufunze imihanda itatu ari yo KN 113 St, KN 115 St, KN 126 St kugira ngo abacururiza muri aka gace bahakirire abakiliya.
Aka gace ka Biryogo gasanzwe kazwiho kuba resitora nyinshi kandi ziganwa na benshi, kari kashyiriweho uyu mwihariko ubwo icyorezo cya COVID-19 cyari gikomeje gukaza umurego mu gihe inzego z’ubuzima zatangazaga ko kuba abantu bateranira ahantu hisanzuye hagera umwuka uhagije biri mu byagabanya ibyago byo kwanduzanya iki cyorezo.
Ni igikorwa cyari cyashimwe na benshi basanzwe bajya gufatira amafunguro muri aka gace biganjemo abajya kuhanywera icyayi kizwi nka The Vert.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.