Aborozi b’ingurube mu Karere ka Gicumbi bakomeje kugana uburyo bwo gutera intanga aho gukoresha imfuzi babangurira, bakavuga ko ingurube zorowe kijyambere zitanga umusaruro mwinshi kuruta ubworozi bw’ingurube zisanzwe.
Bafite izitanga inyama n’izitanga icyororo
Guteza intanga z’ingurube za kijyambere, akenshi ntibirenza Frw 6, 500 ku babigize umwuga, muri VISION AGRIBUSINESS FARM (VAF) LTD.
Mu kiganiro twagiranye n’aborozi b’ingurube badutangarije ko uyu mwuga ufite akamaro cyane ku bantu bashobora kubikora babishyizeho umutima, ngo iyo birushijeho ukava mu bworozi bw’ingurube za gakondo ukabasha korora kijyambere zororoka neza kandi vuba, bigatuma uzamuka mu bukungu.
Gutera intanga ingurube ngo byongera umusaruro ku borozi no gukemura imvune bahuraga na zo bajya gushaka imfizi ku musozi, dore ko imfizi imwe ibangurira nyinshi ikaba yazitera indwara, cyangwa yagira ibiro byinshi ikavuna ingurube yimije.
Abari kwitabira iyi serivisi yo guteza intanga ingurube bavuga ko ari benshi, impamvu ngo ni uko ingurube za kijyambere zikura vuba, zikabyara ibibwana byinshi kurusha iza gakondo, kandi zikongera kubwagura vuba cyane kurusha iza gakondo.
Shirimpumu Claude ahagarariye aborozi b’ingurube ku rwego rw’igihugu, yatangarije UMUSEKE ko serivisi yo guteza intanga za kijyambere mu ngurube izarushaho kuzamura ubukungu bw’aborozi, ndetse ko bizanagenda bihindura imyumvire bakava mu bworozi bwa gakondo bagakora kinyamwuga.
Agira ati: “Umubare w’abakora ubworozi bw’ingurube mu buryo bw’umwuga uri kuzamuka ni ibyo kwishimirwa, gutandukanya ingurube ya gakondo n’itanga umusaruro bari kugenda bamenya uko babikora kinyamwuga, dufite n’intego yo kujya guhugura aborozi bakajya baziterera ubwabo, hakabaho gahunda yo kuvugurura ubworozi.”
Yongeraho ko umusaruro w’ingurube za gakondo utandukanye cyane n’iuw’izorowe kijyambere.
Ati: ”Ingurube ya kijyambere ikura vuba, iyo ibyaye ibyara hagati y’abana icumi na cumi na bane, mu gihe iya gakondo ari hagati y’abana bane n’umunani, no kubona umusaruro w’inyama ku isoko biratandukanye cyane.”
Ingurube ya kijyambere ku mezi arindwi iba yimye kurusha uko iya gakondo imara umwaka urenga itari yima.
Ingurube ya kijyambere mu gihe cy’iminsi 114 (amezi atatu) itanga ibibwana bishobora kugera kuri 12 kandi ikabikora inshuro ebyiri cyangwa eshatu mu mwaka, mu gihe ingurube zisanzwe zitanga ibibwana bitandatu mu gihe cy’amezi 7.
Ikindi ngo ni uko ingurube ya Kizungu cyangwa kijyambere mu mezi atandatu iba ifite ibiro 100 ku buryo yagurishwamo inyama nyinshi ukabona amafaranga, kurusha iya agakondo imara imyaka ibiri itarageza ibyo biro ngo igurishwe neza ku isoko.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.