Yandereye Claudine w’imyaka 34 utuye mu Mudugudu wa Kamurenzi, Akagari ka Cyeru, Umurenge wa Rwamiko mu Karere ka Gicumbi arasaba ko umwana we w’umukobwa w’imyaka itanu wasambanyijwe yahabwa ubutabera nyuma y’uko ukekwaho kubikora afashwe akaza kurekurwa ariko agakeka ko batanze ruswa.
Yandereye Claudine arasaba ubutabera ku mwana we w’imyaka itanu wasambanyijwe
Tariki 23 Mutarama 2022, nibwo uyu mubyeyi yabonye ibimenyetso ku mwana we w’umukobwa w’imyaka itanu ko yaba yahohotewe nyuma y’uko yajyaga kunyara akaribwa mu myanya y’ibanga, bucyeye bwaho ku itariki 24 yamujyanye ku Kigo Nderabuzima cya Giti maze nabo bamwohereza ku Bitaro bya Byumba by’Akarere ka Gicumbi.
Nyuma y’uko abaganga bamubwiye ko umwana we yasambanyijwe bamuhamagariye ubuyobozi bw’Umurenge wa Rwamiko aho umusaza w’imyaka irenga 60 witwa Rugiramanwa Tresphore wakekwagaho kumuhohotera atuye aribwo yafashwe ariko nyuma aza kurekurwa.
Ati “Mfite umwana w’imyaka itanu wahohotewe n’umuntu ariko akaza kubimbirwa ko yabikorewe n’uwitwa Rugiramanwa Tresphore, nahise mwihutana ku Kigo Nderabuzima cya Giti banyohereza ku Bitaro bya Byumba maze baramupima muganga arambwira ngo yarahohotewe, aribwo bahise bahamagara ku Murenge wa Rwamiko baramufunga gusa natangajwe nuko yafashwe ku wa Kabiri ariko ku wa Gatanu agafungurwa.”
Akomeza agira ati “Kubera umwana yajyaga kunyara akababara naramubajije nti byagenze bite, maze umwana arambwira ngo Rwamanywa yaramuhamagaye ngo aze amubwire amujyana mu cyumba amuha ipapayi isatuyeho ndetse anamujya hejuru. Umwana yanyibwiriye ko niyo papaia yamunaniye kuyirya, yarasohotse arayijugunya.”
Uyu mubyeyi avuga ko kuba uwahohoteye uyu mwana we yarasohotse yigamba bituma umwana we yaragize igisa n’ihungabana rinaterwa n’ibinini yahawe kwa muganga no kubona uyu mugabo.
Yagize ati “Kubera ntuye hafi y’umuhanda baramufunguye maze aza kunywa abyina itnsinzi avuga ngo ararurokotse, kuva ubwo umwana akimubona yahise ahahamuka aza yiruka. Kugeza ubu kurya no kunywa byaramunaniye kumubona nabyo biramuhahamura. Hari amakuru numvise ko bamutangiye amafaranga arafungurwa. Kujya kumuha imiti akenshi arahunga ajya mu baturanyi yanga kuyinywa.”
Yandereye Claudine asaba ubyobozi kumushakira ubutabera uwahohoteye umwana we akabiryoza kuko aho uyu mwaka yigaga mu kiburamwaka yananiwe gusubirayo. Urupapuro yahawe na muganga ku bizamini byakorewe umwana akaba ngo yarushyikirije RIB Sitasiyo ya Bukure, bityo ngo bakwiye kumufasha umwana we agahabwa ubutabera.
Amakuru UMUSEKE wahawe n’umwe mu baturanyi baba bombi nuko uyu musaza Rugiramanwa Tresphore atari ubwa mbere aketsweho guhohotera abana kuko hari undi mwana byavuzwe ko yahohotewe ariko biza gucecekwa bikekwa ko habayeho kubizinzika nk’imiryango yombi.
Ati “Uyu musaza ari hanze baramurekuye. Erega urebye si we mwana wa mbere yaba afashe, sinzi niba nabyita ingeso cyangwa iki, kuko hari akandi kana bavuze ko yafashe ariko sinzi uko babigenje n’iwabo ntibamukurikirana. Afite umugore ariko ntibabana ndetse aba no mu nzu wenyine.”
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.